Abahesha b’Inkiko b’Umwuga babonye umufatanyabikorwa mu buvuzi

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga na Sosiyete y’Ubwishingizi mu Rwanda (Radiant), basinyanye amasezerano agamije gushoboza Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kubona Ubwishingizi mu buvuzi.

Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko (ibumoso) na Mushokambere wa Radiant nyuma yo gusinyana amasezerano
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko (ibumoso) na Mushokambere wa Radiant nyuma yo gusinyana amasezerano

Ni amasezerano yashyizweho ku wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, na Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga Me Munyaneza Valerien, hamwe na Jean Vivien Mushokambere ukuriye ishami ry’iyamamazabikorwa muri serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza muri Radiant.

Aba bayobozi bombi bahuriza ku kuba ubu bufatanye buzashyirwamo imbaraga n’impande zombie, kugira ngo Abahesha b’Inkiko b’Umwuga n’abagize imiryango yabo babashe kubona serivisi z’ubuvuzi, nk’uko biteganywa n’ingingo zikubiye muri aya masezerano.

Abanyamuryango b’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko bashima iki gikorwa, bakavuga ko bari bamaze igihe bifuza kugira ubwishingizi mu kwivuza ariko hakagenda hazamo imbogamizi.

Bavuga ko ubu noneho inzozi zabaye impamo kuko ubundi bitabaga byoroshye kwivuza cyangwa kuvuza abagize umuryango ku kiguzi gihanitse.

Me Mukarurema Chadia, ati “Ubu hari impungenge nyinshi nduhutse nk’umubyeyi ufite abana bashoboraga kurwara bikangora kubavuza nta bwishingizi mu kwivuza, cyangwa se jyewe ubwanye nkaba nararwaraga nkivuza nishyuye akayabo”.

Me Mukarurema Chadia, yishimiye ko Abahesha b'Inkiko b'Umwuga babonye ubwishingizi bw'ubuvuzi
Me Mukarurema Chadia, yishimiye ko Abahesha b’Inkiko b’Umwuga babonye ubwishingizi bw’ubuvuzi

Akomeza agira ati “Ubu ndishimira ko kwivuza cyangwa kuvuza abanjye bitakiri impungenge kuri jye”.

Ibi binashimangirwa na Me Munyaneza Valerien, Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga wagaragaje ko asa n’uwiruhukije nyuma yo kwesa umuhigo avuga ko wahizwe Urugaga rukivuka, kuko rutahwemye gutekereza ku buzima buzira umuze bugomba kuranga abakora umwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko.

Yashimiye Sosiyete ya Radiant yakoze ibishoboka kugira ngo ubu bufatanye bugerweho, kandi bugeze ku Bahesha ubwishingizi nk’uko bikwiriye.

Uyu muyobozi akomeza agira ati “Turizeza Radiant ko Urugaga rwiteguye gukora ibirureba kugira ngo amasezerano y’ubufatanye yubahirizwe ku mpande zombi, mu nyungu z’ubuzima n’iz’ubutabera muri rusange”.

Ku ruhande rwa Radiant, Jean Vivien Mushokambere ukuriye ishami ry’Iyamamazabikorwa muri serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza, yashimangiye ko bishimiye kugira uruhare mu mibereho myiza y’Abahesha b’Inkiko binyuze mu kubaha ubwishingizi mu kwivuza, kandi yizeza ko imikoranire izagenda neza.

Kugeza ubu Abanyamuryango bagize Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bagera kuri 490 bakaba bose batangiye kugira uburenganzira ku buvuzi bwiza kandi buhendutse binyuze muri iyi gahunda y’ubwishingizi mu kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Woww turabyishimiye rwose bizahindura byinci na radiant kwisonga mukudufasha turabyishimiye

Charly yanditse ku itariki ya: 16-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka