Abaganga batera ikinya barakangurirwa gusenyera umugozi mu kunoza umwuga wabo
Abaganga bagize ihuriro ry’abaganga batera ikinya “Rwanda Association of Anesthesiologist”, basanga bakwiye gusenyera umugozi umwe, kugira ngo umwuga wabo ukorwe neza kandi utunganire abawukora n’abawukorerwa.
Babyemeranijeho mu nama rusange bakoze mu mpera z’iki cyumweru, aho bareberaga hamwe ibyo bagezeho baniga ku mbogamizi zituma umwuga wabo utagenda uko bikwiye.

Umuyobozi wungirije w’iri shyirahamwe Alex Mutangana yagize ati “Kwishyira hamwe niyo ntambwe ya mbere kuri twe kuko tugiye turutana mu byiciro n’ubumenyi, bikazadufasha kungurana inama, tunaterana inkunga y’ibitekerezo kugirango turusheho kunoza umwuga wacu.”
Umuyobozi ucyuye igihe muri iri shyirahamwe Muvara Charles nawe yemeranya n’umusimbuye, aho yatangaje ko abize uyu mwuga bose bagomba kujya bamenya aho bahereye n’aho bagana mu mwuga wabo kandi bagahuriza hamwe kugira ngo uyu mwuga bawukore neza.

Aba baganga batera ikinya ngo nubwo bari kugenda biyubaka, ngo baracyafite imbogamizi mu kazi kabo zituma kadatungana uko bikwiye.
Zimwe mu mbogamizi bafite ngo zikomoka kuri bamwe mu babagana batarumva akamaro k’umwuga wabo, ndetse no kudahabwa agaciro kangana naka bagenzi babo bize mu ishuri ry’ubuvuzi.
Muvara Charles avuga ko muri uyu mwuga wo gusinziriza abantu bahura n’ibibazo bitandukanye, bisaba ko umuntu akwiye guhora yiyungura ubwenge.
Avuga kandi ko muri aka kazi nta politiki iriho ibagenga ku buryo abantu bashobora kuba bafite ubushobozi bumwe ariko ntibafatwe kimwe mu mwuga.
Ati “Twifuzaga ko Minisante yagenda ishyiraho amashuri yigira hejuru abantu bagize ihuriro bakarushaho kwiyongera ubwo bushobozi.”
Mu bindi aba baganga bakeneye ngo harimo ibikoresho bigezweho ndetse n’ubwishingizi butuma ugize ikibazo bitamugiraho ingaruka zikomeye.
Kuri ubu mu Rwanda hari abaganga batera ikinya batarabanje kwiga kuvura (medicine) bagera kuri 465, ari nabo usanga bakora ako kazi mu bitaro hafi ya byose byo mu gihugu kuko ngo 96% by’izi service mu gihugu hose aribo bazitanga.
Naho abatera ikinya 16 gusa nibo banyamwuga babyigiye kwiga medicine, aba ngo nibo batanga izi service mu bitaro byo mu Rwanda ku kigero cya 4%.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|