Abagabo bafite ubumuga bwo kutabyara bashobora kuzabona insimburangingo

Abashakashatsi b’i San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baravuga ko bagiye gukora ubushakashatsi bwo kureba uko bakora umwe mu mwanya myibarukiro y’abagabo ukora intanga ngabo kugira ngo bashobore kugoboka abagabo bafite ikibazo cy’ubugumba.

Iri tsinda ry’abashakashatsi rizifashisha ikoranabuhanga mu kureba ko ryakora amabya (testicules artificielles) azaba ashobora gusimbura amabya karemeno yangiritse kubera uburwayi. Abo bashakashatsi bagaragaje ko abagabo bafite ikibazo cyo kutabyara bitewe no kuba umwanya ndangagitsina ukora intanga ngabo waba warangiritse bazababashobora kubyara mu gihe kizaza nibamara gukora amabya azayasimbura.

Abo bashakashatsi bemeza ko bazakora intanga ngabo zizajya zishyirwa muri uwo mwanya udasanzwe w’umubiri bazaba bakoze bityo ukazajya ushobora gusohora intanga ngabo zimeze nk’izasohorwaga n’umubiri usanzwe nta kindi kibazo kihabaye. Gusa uwo mushinga ngo uracyari mu nyigo ku buryo bishobora kuzafata igihe kiri hagati y’imyaka 5-7 kugira ngo bamenye koko niba bizatanga umusaruro.

Iryo tsinda ry’abashakashatsi baba i San Francisco rivuga kandi ko ibyangombwa byo kwifashisha mu gukora izo nsimburangingo byamaze kuboneka ndetse ngo bakaba baranabonye inkunga y’amafaranga ihagije izabafasha mu bushakashatsi bwabo.

Izi nzobere mu ikoranabuhanga zizeye gukora icyo zise «imashini ikora intanga ngabo nk’izisanzwe zikorwa n’amabya». Amabya azakorwa ngo ameze nk’udusaho dufite ishusho y’umwiburungushure (sac cylindrique), tuzajya dusimburwa nyuma y’iminsi 70. Bisobanuye ko buri nyuma y’iminsi 70 uwahawe izo nsimburangingo azajya asimburirwa intanga.

Ubu buryo bw’insimburangingo z’amabya buzaba butandukanye n’ubwari busanzwe bwakorwaga ku bagabo babura ibya rimwe kuko bo bambikwaga udupalasitiki turimo umuti witwa saline.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka