Abafite ubumuga hari serivisi basaba koroherezwa mu kuzihabwa

Zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bahura na zo ni uko hari serivisi bakenera zijyanye n’ubuvuzi ntibazisange ku bitaro byose by’Akarere bibegereye.

Hakorimana Vincent ni umusore w’imyaka 28 ufite ubumuga bw’ingingo. Avuga ko hari serivisi atajya abona iyo agiye ku bitaro bikuru bya Nyanza ahubwo ko bamusaba kujya kuzishakira ku bitaro bya CHUB mu Karere ka Huye.

Uyu musore ufite ikibazo cy’ukuguru kwavunitse bigatuma ahabwa imbago yifashisha mu kugenda, avuga ko aramutse ahawe inyunganirangingo yakira neza, ariko bamubwiye ko bitakunda kuko ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli butishyura ubwo buvuzi.

Ati “Ubundi bashobora kunshyiriramo inyunganirangingo nkagenda neza ariko ntibishoboka kuko mituweli idakora kuri ubu burwayi mfite.

Iyo ukuguru kamuriye uretse kuba agenda bakamuha imiti imugabanyiriza ububabare, ngo nta kindi bamukorera, akaba ategereje igihe abayobozi babashinzwe bazabafashiriza bakavurwa”.

Umukozi ushinzwe ishami ry’ubuzima mu nama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, Nkurayija Marcel avuga ko muri serivisi z’ubuvuzi bw’abafite ubumuga zisanzwe zihabwa Abanyarwanda bose n’abafite ubumuga na bo barazihabwa, ariko ngo hari ibyo mituweli idakora mu buvuzi bwabo.

Ati “Iyo tuvuze umwihariko w’abafite ubumuga harimo insimburangingo n’inyunganirangingo. Ibyo rero barabihabwa ariko si byose kuko inyunganirangingo y’imbere mu mubiri ntabwo bayihabwa”.

Nkurayija avuga ko insimburangingo n’inyunganirangingo bitangirwa ku bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali na CHUB mu Karere ka Huye ndetse no ku bitaro bya Gatagara mu Karere ka Nyanza bigahabwa abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ntacyo bishyuye abandi bose bari mu bindi byiciro bakishyura 10% by’ikiguzi cya serivisi bahawe.

Mu byo bakorera abamugaye, ngo ntabwo byose mituweli ibyishyura kuko hari serivisi zimwe mituweli itishyura harimo kuvura uburwayi bw’amagufa ku buryo umuntu yabagwa agahabwa insimburangingo cyangwa inyunganirangingo z’imbere mu mubiri.

Ati “Indi mbogamizi ni uko inyunganirangingo zitangirwa ku bitaro bya Gatagara gusa ugasanga ni imbogamizi ku bafite ubumuga kuhagera bitewe n’aho baba baturutse.

Nkurayija avuga ko Minisiteri y’Ubuzima igejeje serivisi z’ubuvuzi ku bitaro by’uturere byaba imwe mu nzira yo kubafasha.

Urundi rugero Nkurayija atanga ni ku bana bavuka bafite ingingo zitiremye neza bakaba bagana ibitaro ngo bibafashe. Kubana bafite n’ibirenge bitambamye bashobora kujya mu bugororangingo ariko ugasanga hari ibyo batemerewe gukorerwa kuko ubwisungane mu kwivuza butabyishyura, iyo na yo akayibonamo imbogamizi mu buvuzi bw’abafite ubumuga.

Mituweli kandi hari zimwe mu nyunganirangingo itagura usanga zoroheje kubona zirimo inkoni yera y’abatabona, utwuma dushyirwa mu matwi dufasha abafite ubumuga bwo kutumva, ndetse n’utwuma dushyirwa imbere mu mubiri dusimbura amagufa.

Nkurayija avuga ko inama y’abafite ubumuga yaganiriye na Minisiteri y’Ubuzima bateganya kuzakora ibarura ry’abafite ubumuga kugira ngo harebwe ibibazo bafite ndetse banarebe ibyiciro barimo n’uko bafashwa guhabwa ubwo buvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka