Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanije na Ministeri y’ubuzima (MINISANTE) batangiye igikorwa cyo gutanga amaraso kuko ngo abarwayi bayakeneye kwa muganga ari benshi.
Bamwe mu baturage bivuriza ku bitaro bya Shyira barishimira ko bari kubakirwa ibitaro ahitwa Vunga bizabaruhura ingendo ndende bakoraga.
Umuganga w’Umubiligi ukorera ku bitaro bya Kabgayi ari kubaka ibitaro by’amaso mu murenge wa Runda muri Kamonyi bizunganira ibya Kabgayi.
Abaturage b’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro batangaza ko umubyeyi ubyariye mu rugo acibwa ibihumbi 10RWf, ibintu bafata nk’akarengane bakorerwa.
Abakora muri serivisi z’ubuvuzi bo mu Karere ka Kirehe, basoje itorero ry’Impeshakurama, batangaza ko ibyo barikuyemo bizabafasha kurushaho guha serivisi nziza ababagana.
Abaforomo n’ababyaza bavuga ko bakiri bake bikababangamira mu kazi kabo kuko ngo bituma bakora amasaha menshi bikabavuna.
Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba yemereye abajyanama b’ubuzima b’i Kinazi n’i Rusatira mu Karere ka Huye ko bazafashwa kugira amashanyarazi mu ngo zabo.
Abaturage bo mu karere ka Burera baratangaza ko kurwara ukarembera murugo babiheruka mbere y’imyaka itanu ishize, bataregerezwa ibigo nderabuzima bihagije.
Abakora muri serivisi z’ubuzima mu Karere ka Rusizi baravuga ko mu itorero bazahabonera umuti ukemura ibibazo bya serivizi mbi bavugwaho.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye abakora mu rwego rw’ubuzima kwegera abaturage, babagira inama zo gukumira indwara, gutanga mutuweri n’isuku.
Novartis, uruganda rwo mu Busuwisi rukora imiti, rugiye kujya rugeza imiti ya Kanseri, indwara z’umutima, indwara z’ubuhumekero na diabeti mu Rwanda, kuri make.
Abaturiye ibitaro bya Ruhengeri bagorwaga no kujya gushaka abaganga b’inzobere mu bitaro by’i Kigali begerejwe serivisi z’ubuvuzi bukorwa n’izo nzobere.
Abajyanama b’ubuzima batandukanye batangaza ko mu ngo zabo habaye nko kwa muganga kuburyo batakibona akanya ko gukora indi mirimo ibatunze.
Ababyeyi bo muri Kirehe batangaza ko banejejwe na serivisi begerejwe, yita ku bana bavutse batagejeje igihe (Néonatologie) kuko yatumye abana babo bagira ubuzima.
Abatuye Kirehe barishimira serivisi yo kubaga indwara y’ishaza mu maso begerejwe, bamwe muri bo bafataga nk’amarozi.
Ubuyobozi mu Kagari ka Gatonde mu Karere ka Ngoma, butangaza ko kugenzura imihigo mu ngo byatumye bagera kuri 97,8% mu bwisungane mu kwivuza.
Ibitaro bya Rubavu byungutse serivisi yo kunganira impyiko kuyungurura amaraso izwi ku izina rya Dialysis.
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo gutwara amaraso hifashishijwe utudege duto ( Drones), Perezida Kagame yavuze ko yizeye umusaruro tuzatanga mu duce twa kure twagoraga ubuvuzi.
Abaturage bo mu kagali k’Akagarama muri Ngoma batangaza ko bafatanyije n’ubuyobozi biyubakiye ivuriro riciriritse ariko ngo rimaze imyaka ine ridakora.
Abatuye mu Kagari ka Nyakayaga mu Murenge wa Kamabuye,Akarere ka Bugesera, bavuga ko ibimina bibafasha kuzigama amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Ibitaro bikuru bya Byumba biri kubaka inyubako nshya, izunganira iyari imaze imyaka 69, mu rwego rwo kunoza serivisi.
Bwa mbere mu mu Rwanda hagiye gutangizwa gahunda yo kwibagisha by’umurimbo, gahunda izwi ku izina rya "Cosmetic Surgery".
Ababyeyi bo mu Murenge wa Rutare muri Gicumbi barishimira ko bubakiwe "inzu y’ababyeyi" izatuma batongera guhura n’ingorane mu gihe cyo kubyara.
Abanyamuryango ba RPF mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, biyemeje gukora ubukangurambaga no gufasha abatishoboye kwitabira ubwisungane bwa mituweli.
Abivuriza ku Bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, barinubira kurazwa ku gitanda kimwe ari abarwayi babiri hakiyongeraho no gutonda imirongo.
Furaha Denyse utuye mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, avuga ko kubura amafaranga amugeza kwa muganga, byatumye uburwayi bwe bukomera.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kamunuza y’u Rwanda (CHUB), buranyomoza amakuru, avuga ko icyuma gipima imbere mu mubiri (CT Scanner) cy’ibi bitaro kitagikora.
Mu karere ka Huye hagiye gushyirwaho abafasha mu by’ubuzima, bazafashiriza abarwaye indwara zitandura mu ngo zabo, guhera muri 2017.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko abaganga bashya barangije Kaminuza boherejwe mu bitaro binyuranye byo mu gihugu bitezweho kongera ubwiza bwa servisi.
Urugaga Nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti rwemerewe kwinjira mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’abahanga b’imiti (FIP), mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umwuga bakora.