Sobanukirwa itandukaniro riri hagati ya Hépatite B na C

Hari abantu benshi bavuga ko bazi indwara y’umwijima (Hépatite) ariko bakagorwa no gutandukanya iyo mu bwoko bwa B n’iyo mu bwoko bwa C zikunze gufata abantu.

Abahanga muri ubwo burwayi bavuga ko icyo izo ndwara zombi zihuriyeho ari uko zifata umwijima ndetse n’ibimenyetso ku muntu urwaye imwe muri zo bikaba ari bimwe, gusa bagira inama abaturage yo kwipimisha kenshi n’ubwo nta kimenyetso na kimwe baba bafite.

Mu kiganiro Dr Serumondo Janvier ushinzwe ubuvuzi bw’indwara y’umwijima n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), yagiranye na Kigali Today, agaragaza itandukaniro ry’izo ndwara zombi.

Agira ati “Hépatite B irakingirwa ndetse ikanavurwa, gusa umuntu afata imiti y’igihe kirekire ku buryo iyo miti igenda igabanya ubukana bwa virusi. Nyuma ushobora kumupima ikizamini cya ‘charge virale’ ntubone virusi ariko akomeza gufata iyo miti kuko imworohereza nk’uko bimeze ku bafite virusi ya SIDA”.

“Indwara ya Hépatite C yo nta rukingo igira ariko irakira, hari imiti iyivura mu gihe cy’amezi atatu, umuntu akayifata agakira burundu”.

Dr Serumondo Janvier, ushinzwe ubuvuzi bw'indwara y'umwijima n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC
Dr Serumondo Janvier, ushinzwe ubuvuzi bw’indwara y’umwijima n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC

Avuga kandi ko ibimenyetso biranga izo ndwara zombi akenshi bisa, ari byo kubona amaso yabaye umuhondo kimwe n’intoki, inkari zigahindura ibara, kuba wagira umuriro, kuribwa aho umwijima uherereye ndetse no kuribwa umutwe.

Uwo muganga avuga kandi ko Hépatite B ishobora kwikiza ku kigero cya 90% umuntu nta miti afashe, 10% ikaba karande ku bantu bamwe, icyakora Hépatite C ngo yikiza ku kigero kiri hasi cyane ariko yo ngo bahita bayifatirana bakayivura igakira.

Uko izo ndwara zandura
Dr Serumondo avuga ko izo ndwara zombi zandura kimwe, zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, mu guhuza amaraso mu gihe hakoreshejwe ibikoresho bikomeretsa umubiri ku bantu batandukanye harimo urwaye ndetse n’umubyeyi akaba yakwanduza umwana amubyara.

Kwirinda izo ndwara ngo ni kimwe no kwirinda virusi itera SIDA, abantu birinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kudahuza amaraso, ndetse umubyeyi urwaye imwe muri zo atwite agakurikiranwa kwa muganga kugira ngo azabyare umwana muzima.

Abaturage barimo gusuzumwa umwijima ku buntu
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibicishije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), irimo gupima izo ndwara abaturage ku buntu, ubu bikaba birimo gukorerwa ku bigo nderabuzima byo mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Gakenke, Karongi na Rusizi.

Dr Serumondo avuga ko icyo gikorwa cyitabiriwe akurikije aho imibare igeze ndetse akanagereranya n’ibyari biteganyijwe.

Ati “Igikorwa cyatangiye ku italiki 22 Mata 2019 kikazasozwa ku ya 3 Gicurasi 2019. Abantu barabyitabiriye cyane kuko mu cyumweru cya mbere twapimye abantu ibihumbi 70, tugateganya ko mu cyumweru cya nyuma na bwo tuzaba dupimye abandi nk’abo cyangwa barenga, intego kwari ugupima ibihumbi 150”.

Abantu bakangurirwa kwipimisha indwara y'umwijima kenshi kuko hari ushobora kubana na yo batabizi
Abantu bakangurirwa kwipimisha indwara y’umwijima kenshi kuko hari ushobora kubana na yo batabizi

Mukankiko Anne Marie, umubyeyi waganiriye na Kigali Today imusanze aho yari yaje kwipimisha ku kigo nderabuzima cya Remera, avuga ko kuri we indwara y’umwijima yumva ari icyorezo.

Ati “Kuri jyewe iyo ndwara ni icyorezo kuko numva ku maradiyo bayivuga buri gihe kandi hari n’abo nzi bayirwaye, iyo tubonye umuntu ubyimbye inda twumva ko ari umwijima. Naje rero kugira ngo nisuzumishe, cyane ko ari ubuntu hanyuma nibayinsangana njye ku miti hakiri kare”.

Imibare yavuye mu isuzuma riheruka yerekanye ko mu Rwanda indwara ya Hépatite C iri ku kigero kiri hagati ya 4 - 6% na ho Hépatite C ikaba kuri 4%, gusa ngo hari indi mibare y’uko bihagaze ubu izasohoka vuba, ivuye mu bushakashatsi bwakozwe bwiswe RPHIA.

Dr Serumondo agira inama abaturage yo gukomeza kwirinda indwara y’umwijima kuko ari indwara ikomeye ndetse bakagira umuco wo kuyipimisha nibura rimwe mu mwaka kuko umuntu ngo ashobora kubana na yo igihe kinini nta bimenyetso biramugaragaraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Muraho neza! Ese ko maranye n’umugabo wanjye imyaka 11 vuhaha tukaba twarajyanye Kwa muganga kwipimisha Inda ubwa mbere ,barangije ibisubizo bije barambwira ngo ndwaye hypatiteB umugabo wanjye basanga ni muzima ntayo afite Kandi kuva twabana sinigeze muca inyuma ngo menye Aho nayikuye ubwo biba byagenze gute? kuko we ntayimwanduje Kandi yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye? Mutugire inama.

MUKANTWARI Marie Chantal yanditse ku itariki ya: 15-11-2023  →  Musubize

Muraho neza?
Ese ko nasomyemo ko Hepatites yandurira no mu mibonano mpuzabitsina, ubwo nk abantu bakiri ingaragu bo bafashwa iki mugihe umwe abana n ubwandu undi ari muzima kandi bagomba gushakana bakanabyarana?

ALIAS yanditse ku itariki ya: 9-11-2023  →  Musubize

Muraho neza ndabasuhuje
Niba urwaye cg uziranye nabantu barwaye HEPATITES A,B&C hano I Kigali hari abaganga bari kuvura iyo ndwara igakira burundu bakoresheje Food Suprement ZIDASANZWE
Ubashaka wabavugisha cg ukabandikira kuri Whatsapp+250784721024
Kuko hari benshi bamaze gufasha

Eric Manizabayo yanditse ku itariki ya: 7-04-2023  →  Musubize

Mbonye benshi batazi ko ubu hano I Kigali hari aba nutritionist barimo kuvura izi ndwara hamagara iyi number bagufashe+250784721024

Eric Manizabayo yanditse ku itariki ya: 18-09-2023  →  Musubize

UBU INDWARA Y’UMWIJIMA KUVA NA KERA IMITI YA KINYARWANDA IRAYIVURA RWOSE! UBU WAKWIYAMBAZA ABAGOROZI GUSA UWO NZI NANJYE WAMFASHIJE NI 0788354951 MUZAMUBAZE PE

Emmy yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Munyohereze amazina yiyo miti ya hepatite B nange bayinsanzemo! Murakoze

Ni twizerimana jean yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

OK nibyiza kudusobanurira ariko ikibazo nuko haritaro umuntu ajyaho
bakamuhakanirako ntamiti yamukiza.mudufashe bigere no mucyaro twese tubone kumiti

phenias yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

OK nibyiza kudusobanurira ariko ikibazo nuko haritaro umuntu ajyaho
bakamuhakanirako ntamiti yamukiza.mudufashe bigere no mucyaro twese tubone kumiti

phenias yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Nonese hepatite c iyo yarenze umuntu ashobora kubona imiti imukiza?

Marie Grace Nikuze yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

gahundayogupimaepatite natweimpunziturayishima,arikonukombonabadapimabose(abakuzenabana)

NZOYISABArichard yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

none se ama produit chimiques yo atera hepatite?
nkora mumasima nandi mavuta bavangamo kd iyo usomye ingaruka zayo wumva ziteye impungenge! kd nagiye kwamuganga bansangamo hepatite c! nimumfashe comany nkorera ntiyabyitaho ngo imvuze.

alias yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Ese Dr yakwemeza % ko hépatite B yandura muri buriya buryo gusa? Nadusobanurire neza ko ifatwa ry imiti myinshi isanzwe yifitemo uburozi ishobora gutera umwijima ikibazo....iyo upimye virus ukayibura mu maraso ni gute ukomeza guhabwa imiti? Nasobanurire neza

Mwezi yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

NDASHIMIRA LETA YU RWANDA YOROHEREJE ABATURUJYE KUBONA IRIYA MITI YA HEPATITE IKAJYERA KUBATURAJYE BOSE ,IKI NIKIMENYETSO KIMIYOBORERE MYIZA NO GUKUNDA ABANYAGIHUGU (ABATURAJYE NIBWO BUKUNGU BWIGIHUGU).

KANANI ERIC yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka