
Abahanga muri ubwo burwayi bavuga ko icyo izo ndwara zombi zihuriyeho ari uko zifata umwijima ndetse n’ibimenyetso ku muntu urwaye imwe muri zo bikaba ari bimwe, gusa bagira inama abaturage yo kwipimisha kenshi n’ubwo nta kimenyetso na kimwe baba bafite.
Mu kiganiro Dr Serumondo Janvier ushinzwe ubuvuzi bw’indwara y’umwijima n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), yagiranye na Kigali Today, agaragaza itandukaniro ry’izo ndwara zombi.
Agira ati “Hépatite B irakingirwa ndetse ikanavurwa, gusa umuntu afata imiti y’igihe kirekire ku buryo iyo miti igenda igabanya ubukana bwa virusi. Nyuma ushobora kumupima ikizamini cya ‘charge virale’ ntubone virusi ariko akomeza gufata iyo miti kuko imworohereza nk’uko bimeze ku bafite virusi ya SIDA”.
“Indwara ya Hépatite C yo nta rukingo igira ariko irakira, hari imiti iyivura mu gihe cy’amezi atatu, umuntu akayifata agakira burundu”.

Avuga kandi ko ibimenyetso biranga izo ndwara zombi akenshi bisa, ari byo kubona amaso yabaye umuhondo kimwe n’intoki, inkari zigahindura ibara, kuba wagira umuriro, kuribwa aho umwijima uherereye ndetse no kuribwa umutwe.
Uwo muganga avuga kandi ko Hépatite B ishobora kwikiza ku kigero cya 90% umuntu nta miti afashe, 10% ikaba karande ku bantu bamwe, icyakora Hépatite C ngo yikiza ku kigero kiri hasi cyane ariko yo ngo bahita bayifatirana bakayivura igakira.
Uko izo ndwara zandura
Dr Serumondo avuga ko izo ndwara zombi zandura kimwe, zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, mu guhuza amaraso mu gihe hakoreshejwe ibikoresho bikomeretsa umubiri ku bantu batandukanye harimo urwaye ndetse n’umubyeyi akaba yakwanduza umwana amubyara.
Kwirinda izo ndwara ngo ni kimwe no kwirinda virusi itera SIDA, abantu birinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kudahuza amaraso, ndetse umubyeyi urwaye imwe muri zo atwite agakurikiranwa kwa muganga kugira ngo azabyare umwana muzima.
Abaturage barimo gusuzumwa umwijima ku buntu
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibicishije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), irimo gupima izo ndwara abaturage ku buntu, ubu bikaba birimo gukorerwa ku bigo nderabuzima byo mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Gakenke, Karongi na Rusizi.
Dr Serumondo avuga ko icyo gikorwa cyitabiriwe akurikije aho imibare igeze ndetse akanagereranya n’ibyari biteganyijwe.
Ati “Igikorwa cyatangiye ku italiki 22 Mata 2019 kikazasozwa ku ya 3 Gicurasi 2019. Abantu barabyitabiriye cyane kuko mu cyumweru cya mbere twapimye abantu ibihumbi 70, tugateganya ko mu cyumweru cya nyuma na bwo tuzaba dupimye abandi nk’abo cyangwa barenga, intego kwari ugupima ibihumbi 150”.

Mukankiko Anne Marie, umubyeyi waganiriye na Kigali Today imusanze aho yari yaje kwipimisha ku kigo nderabuzima cya Remera, avuga ko kuri we indwara y’umwijima yumva ari icyorezo.
Ati “Kuri jyewe iyo ndwara ni icyorezo kuko numva ku maradiyo bayivuga buri gihe kandi hari n’abo nzi bayirwaye, iyo tubonye umuntu ubyimbye inda twumva ko ari umwijima. Naje rero kugira ngo nisuzumishe, cyane ko ari ubuntu hanyuma nibayinsangana njye ku miti hakiri kare”.
Imibare yavuye mu isuzuma riheruka yerekanye ko mu Rwanda indwara ya Hépatite C iri ku kigero kiri hagati ya 4 - 6% na ho Hépatite C ikaba kuri 4%, gusa ngo hari indi mibare y’uko bihagaze ubu izasohoka vuba, ivuye mu bushakashatsi bwakozwe bwiswe RPHIA.
Dr Serumondo agira inama abaturage yo gukomeza kwirinda indwara y’umwijima kuko ari indwara ikomeye ndetse bakagira umuco wo kuyipimisha nibura rimwe mu mwaka kuko umuntu ngo ashobora kubana na yo igihe kinini nta bimenyetso biramugaragaraho.
Ohereza igitekerezo
|
none se ama produit chimiques yo atera hepatite?
nkora mumasima nandi mavuta bavangamo kd iyo usomye ingaruka zayo wumva ziteye impungenge! kd nagiye kwamuganga bansangamo hepatite c! nimumfashe comany nkorera ntiyabyitaho ngo imvuze.
Ese Dr yakwemeza % ko hépatite B yandura muri buriya buryo gusa? Nadusobanurire neza ko ifatwa ry imiti myinshi isanzwe yifitemo uburozi ishobora gutera umwijima ikibazo....iyo upimye virus ukayibura mu maraso ni gute ukomeza guhabwa imiti? Nasobanurire neza
NDASHIMIRA LETA YU RWANDA YOROHEREJE ABATURUJYE KUBONA IRIYA MITI YA HEPATITE IKAJYERA KUBATURAJYE BOSE ,IKI NIKIMENYETSO KIMIYOBORERE MYIZA NO GUKUNDA ABANYAGIHUGU (ABATURAJYE NIBWO BUKUNGU BWIGIHUGU).