
Bamwe mu bo ifata bavuga ko itangira babona ari utuntu duto duto tw’amabara tuza ku ruhu rwabo, ariko nyuma bakazisanga byarakwiriye ku bice byinshi by’umubiri wabo.
Umwe mu bafashwe n’iyo ndwara kuva mu mwaka wa 2007, agaragaza uburyo yaba yarafashwe na yo, ati “Nagiye kubona utubara duto tuje munsi mu birenge byanjye ngira ngo bizashira, hanyuma mbona ku munwa no mu ijosi hose birahageze. Ubu iyo ari mu gihe cy’izuba birihuta kuba bifata ibindi bice by’umubiri. Mbifite ahantu hanini cyane rwose bigenda byiyongera”.
Undi na we wayirwaye avuga ko yabonye bitangira umubiri we ugenda uhinduka, ati “Yewe sinzi, kuko nabonaga amabara aza ku mubiri wanjye, bityo mbanza kugira ngo ni amarozi, mbanza kwivuza mu kinyarwanda, ariko nyuma nza kujya kwa muganga bambwira ko iyi ndwara ibaho. None mfata imiti, ntibikirukanka cyane ku mubiri wanjye, ariko bigenda nyine byiyongera”.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi ndwara y’ibibara ‘Vitiligo’ iterwa ahanini no kubura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu witwa ‘Melanin’ uboneka mu ruhu. Ibura ry’uyu musemburo riterwa no kwangirika cyangwa gupfa k’uturemangingo tuwukora. Iyi ndwara kandi ifata abantu abo ari bo bose baba abazungu cyangwa abirabura.
Dr Kimonyo Jeanne, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu yagize icyo avuga kuri iyi ndwara, ati “Iyi ndwara ifata uruhu rw’umuntu ikarwambura uko rwasaga. Burya mu ruhu habamo uturemangingo bita ‘Melanocytes’ dukora melanine irinda uruhu nko kuba rwakwirinda imirasire y’izuba. Iyo melanine zitagikora akazi ko guha uruhu ibara ryarwo, aho zitari hatangira kuza irindi bara, hagahinduka ubona hasa nk’umweru. Nibwo Vitiligo igaragara. Ahanini iterwa n’uko umuntu yaba afite uburwayi bwa Addison, bwa Anemie n’ibindi”.
Iyi ndwara kandi ya Vitiligo ishobora kuba yavurwa, rimwe na rimwe igakira cyangwa ntikire kubera ikigero igezeho, nk’uko inzobere mu ndwara z’uruhu, Dr kimonyo, yakomeje abisobanura.
Ibimenyetso byayo bikunda kugaragara mu maso, ku ntoki, ku biganza, ku minwa, ku myanya ndangagitsina, n’ahandi ku mubiri.
Ibitekerezo ( 32 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho ESE ndakora iki ko byatangiye kuza umubiri wose nanjye mungiri nama ndabasabye
Hari abaganga nzi baba nyamerica barayivura IGAKIRA BURUNDU Kuko hari abo nzi bayivuye wabahamagara kuri +250784721024
Gusa icyambabaje nukuntu nagiye kuyivuza muganga uwo Kimonyo arabwirango nintahe nzagaruke uburwayi bwarakuze ngo ntajya avura iyorwara ikirinto kdi nishyuye amafranga yoguhura nawe ese koko nibyo ivurwa imaze gukura ? Mubwizukuri
kubwange numva wayifatirana itarafata igice kinini cyuruhu rwawe;unagerageza gusigaho igikakarubamba ukajya wota nakakazuba kamugitondo kuko ngo gafasha gutanga Melanine kdi irwara iterwa nokuyibura
umuntu yakora iki kugirango ayirinde?
Ese umuntu aramutse ajyize ibyobimenyesto atwite byaba byatera uwo atwite kuvukana iyi rwara.
Usibye guhinduka kuruhuse harikindi ikibazo iyirwara yatera nko kuribwa cyangwa kugira umuriro murakoze
Ikibabaje nuko iyi ndwara ikugira mubi.Indwara z’abantu ni nyinshi cyane.Cardio-Vascular Diseases (stroke,heart attack,etc...)nizo zica abantu benshi.Barenga 20 millions buri mwaka.Naho Cancer ikica abarenga 10 millions.Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya izaba paradizo,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,tugomba gukora ibyo bible idusaba.Urugero,itubuza kwibera mu gushaka ibyisi,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana mbere yuko umunsi w’imperuka uza.Kuli uwo munsi,Imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,hamwe n’abantu bose bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana.