Sobanukirwa indwara ya Vitiligo yibasira uruhu rw’umuntu

Vitiligo ni indwara ikunze kwibasira igice runaka cyo ku mubiri w’umuntu ikarangwa n’amabara aza ku ruhu, ari ho yakuye izina “ibibara”.

Bamwe mu bo ifata bavuga ko itangira babona ari utuntu duto duto tw’amabara tuza ku ruhu rwabo, ariko nyuma bakazisanga byarakwiriye ku bice byinshi by’umubiri wabo.

Umwe mu bafashwe n’iyo ndwara kuva mu mwaka wa 2007, agaragaza uburyo yaba yarafashwe na yo, ati “Nagiye kubona utubara duto tuje munsi mu birenge byanjye ngira ngo bizashira, hanyuma mbona ku munwa no mu ijosi hose birahageze. Ubu iyo ari mu gihe cy’izuba birihuta kuba bifata ibindi bice by’umubiri. Mbifite ahantu hanini cyane rwose bigenda byiyongera”.

Undi na we wayirwaye avuga ko yabonye bitangira umubiri we ugenda uhinduka, ati “Yewe sinzi, kuko nabonaga amabara aza ku mubiri wanjye, bityo mbanza kugira ngo ni amarozi, mbanza kwivuza mu kinyarwanda, ariko nyuma nza kujya kwa muganga bambwira ko iyi ndwara ibaho. None mfata imiti, ntibikirukanka cyane ku mubiri wanjye, ariko bigenda nyine byiyongera”.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi ndwara y’ibibara ‘Vitiligo’ iterwa ahanini no kubura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu witwa ‘Melanin’ uboneka mu ruhu. Ibura ry’uyu musemburo riterwa no kwangirika cyangwa gupfa k’uturemangingo tuwukora. Iyi ndwara kandi ifata abantu abo ari bo bose baba abazungu cyangwa abirabura.

Dr Kimonyo Jeanne, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu yagize icyo avuga kuri iyi ndwara, ati “Iyi ndwara ifata uruhu rw’umuntu ikarwambura uko rwasaga. Burya mu ruhu habamo uturemangingo bita ‘Melanocytes’ dukora melanine irinda uruhu nko kuba rwakwirinda imirasire y’izuba. Iyo melanine zitagikora akazi ko guha uruhu ibara ryarwo, aho zitari hatangira kuza irindi bara, hagahinduka ubona hasa nk’umweru. Nibwo Vitiligo igaragara. Ahanini iterwa n’uko umuntu yaba afite uburwayi bwa Addison, bwa Anemie n’ibindi”.

Iyi ndwara kandi ya Vitiligo ishobora kuba yavurwa, rimwe na rimwe igakira cyangwa ntikire kubera ikigero igezeho, nk’uko inzobere mu ndwara z’uruhu, Dr kimonyo, yakomeje abisobanura.

Ibimenyetso byayo bikunda kugaragara mu maso, ku ntoki, ku biganza, ku minwa, ku myanya ndangagitsina, n’ahandi ku mubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Wowe waba urwaye iyindwara tumazekubona haruguru nyandicyira tukagufasha 0787289124

Pandasi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-01-2024  →  Musubize

Wowe waba urwaye iyindwara tumazekubona haruguru nyandicyira tukagufasha 0787289124

Pandasi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-01-2024  →  Musubize

Mwamfashije abayikize ko nange yarangiye kunyataka

Alias yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

Wowe uyirwaye wanyandikira Kuri Whatsapp yanjye tukagufasha 0787289124

Pandasi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-01-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza nange iyo ndwara ndayirwaye natangiye mbona utudomo tubiri kumabere yombi none byabaye byinshi bigenda bizamuka mbimaranye imyaka 10 ese nange nacyira?

Ngabire yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Mumpe inama biri ku munwa kdi biters ipfunwe.none se hari indwara idakira.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-08-2023  →  Musubize

Njye ndibaza indwara itavurwa ngo ikire ibaho .biters ipfunwe.njye nfite amabara ku munwa mumpe inama pe cg umuganga wampa umuti.mbimaranye igihe

Alias yanditse ku itariki ya: 9-08-2023  →  Musubize

Iyi rwara irakira nayitwaje umwana, navanZe gikukuru, romari, nibimba mbiguze mubagorozi uarakize ubu ameze neza

Umutoni yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

None mwadufashije ko natwe tuyirwaye

Muvunyi charles yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

ubundi c ubwo uwo muti umuntu arawisiga cg arawunywa?

Shakur Mustafa yanditse ku itariki ya: 26-10-2023  →  Musubize

Woe wayivuye igakira ukoresheje imiti gakondo wadusha ukaduha amakuru kuko arakenyewe
Nyandikira kuri 0782141546 nkeneye ubufasha

Alias yanditse ku itariki ya: 31-01-2024  →  Musubize

none bro wakoresheje ibumba risa rite?

Shakur Mustafa yanditse ku itariki ya: 26-10-2023  →  Musubize

Hamagara kuriyi number bagufasha+250784721024

Elias yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

None kombona ntangiye kuzana nkutwo tubara mwapfashiki number yajye 0785042766

muhoza yanditse ku itariki ya: 1-09-2021  →  Musubize

Yewe ibyo indwara ni Yesu wenyine ugomba kubikemura.

Jururito Aime yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Rwose indwara z’uruhu ziri ukwinshi. iyo uruhu rutangiye rushishuka ruba umweru rimwe na rimwe umuntu yahakuba hakaba umutuku nyuma y’igihe hagakira hakaba umukara tsiriri mu gihe akandi gace kuruhu kakirwaye biterwa n’iki?

kandi nta HIV afite, Indwara z’umwijima ntazo na Diabet ntayo.
mumfashe

Alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2020  →  Musubize

Muraho ESE ndakora iki ko byatangiye kuza umubiri wose nanjye mungiri nama ndabasabye

alias yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

Hari abaganga nzi baba nyamerica barayivura IGAKIRA BURUNDU Kuko hari abo nzi bayivuye wabahamagara kuri +250784721024

Mugabo erineste yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Gusa icyambabaje nukuntu nagiye kuyivuza muganga uwo Kimonyo arabwirango nintahe nzagaruke uburwayi bwarakuze ngo ntajya avura iyorwara ikirinto kdi nishyuye amafranga yoguhura nawe ese koko nibyo ivurwa imaze gukura ? Mubwizukuri

Nyirema christine yanditse ku itariki ya: 3-06-2019  →  Musubize

kubwange numva wayifatirana itarafata igice kinini cyuruhu rwawe;unagerageza gusigaho igikakarubamba ukajya wota nakakazuba kamugitondo kuko ngo gafasha gutanga Melanine kdi irwara iterwa nokuyibura

Alias yanditse ku itariki ya: 11-06-2019  →  Musubize

umuntu yakora iki kugirango ayirinde?

Kayezu yanditse ku itariki ya: 1-06-2019  →  Musubize

Ese umuntu aramutse ajyize ibyobimenyesto atwite byaba byatera uwo atwite kuvukana iyi rwara.
Usibye guhinduka kuruhuse harikindi ikibazo iyirwara yatera nko kuribwa cyangwa kugira umuriro murakoze

Olivier yanditse ku itariki ya: 31-05-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka