Sinzigera nambara agapfukamunwa – Donald Trump

Ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, cyasabye abaturage bose kujya bahora bambaye agapfukamunwa, mu gihe cyose basohotse mu ngo zabo, mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump

Perezida Donald Trump, akimara kumva ibyasabwe n’iki kigo, yahise avuga ko we nta gahunda afite yo kwambara agapfukamunwa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu minsi ishize cyabereye mu nyubako y’ibiro bye (White House), Trump yagize ati: “Sintekereza ko ngiye gutangira kwambara agapfukamunwa kuko kukambara ni ubushake si itegeko”.

Abajijwe impamvu yumva we atazigera yambara agapfukamunwa, Perezida Donald Trump yagize ati: “Jyewe numva meze neza. Sinshaka kukambara. Sinibona nicaye mu biro byanjye byiza, binini, birimo intebe n’ameza byiza nambaye agapfukamunwa”.

“Ndumva bitandimo kukambara, mu gihe mpana ibiganza n’abandi ba Perezida, ba Minisitiri b’Intebe, Ibyihebe, Abami n’Abamikazi. Simbishaka. Wenda ntawamenya, nzagera aho mpindure imyumvire yanjye”.

Ibi ariko, ntibyakiriwe neza n’inzobere mu birebana n’ubuzima, dore ko Perezida Trump yakunze gushinjwa ko akinisha icyorezo cya Covid-19, cyibasiye cyane igihugu ayobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka