Nyabihu: Abanyeshuri b’abakobwa bibasiwe n’indwara ibatera kugagara mu mavi

Ababyeyi barerera mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire Rambura/Fille riri mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu batewe impungenge n’indwara y’amayobera ifata abana babo, bakagaragaza ibimenyetso byo kugagara mu mavi n’amaguru ku buryo uwo ifata atabasha kwigenza n’amaguru.

Abenshi mu babyeyi b’aba bana batangiye kumenya iby’iyo ndwara bahamagawe n’ubuyobozi bw’ikigo bubasaba kwihutira kukigana kugira ngo bajyane abana babo mu buvuzi bwisumbuyeho.

Bamwe muri abo babyeyi baganiriye na Kigali Today bavuze ko iyi ndwara imaze ibyumweru bibiri ivugwa muri iki kigo, ikaba ikomeje kubabera urujijo.

Umwe muri aba babyeyi yagize ati: “Ikigo giheruka kumpamagara ngo njye gufata umwana kuko yari yarembye akeneye kuvuzwa. Narahageze nsanga aribwa cyane mu mavi, ataka kandi atabasha gukandagira. Nabajije abamuyobora icyo babikozeho bambwira ko bagerageje kumuvuza ku kigo nderabuzima ariko ntibyagira icyo bitanga”.

Icyo gihe yamujyanye kumuvuza ku rindi vuriro bamuha imiti, amaze kubona ko umwana yorohewe amusubiza ku ishuri. Icyakora ngo uwo mubyeyi yongeye guhamagarwa nta n’icyumweru cyari cyashira, abwirwa ko umwana we yarushijeho kuremba.

Yagize ati: “Nasubiyeyo igitaraganya nsanga atabasha kuva aho ari, ku buryo kumuvana mu kigo njya gutega imodoka byansabye kumuheka ku mugongo, ubu twageze mu bitaro dutegereje ko muganga amufata ibizamini tukareba ko hari icyo byatanga”.

Aba babyeyi bavuga ko bakomeje kuba mu rujijo kuko iyi ndwara batazi iyo ari yo, n’inshuro zose babaza ubuyobozi bw’ikigo bubabwira ko itaramenyekana. Bakibaza uburyo ishobora kwirindwa cyangwa kuvurwa.

Hari uwagize ati “Kuba tutazi ngo iyi ndwara ni iyihe biratuma twibaza niba yandura cyangwa ifata umuntu mu bundi buryo, bigatuma tunibaza icyerekezo turi bufate ngo tuvuze abana bacu kuko; none se ahari tubajyane mu masengesho byibura ho bazahakirira?”.

Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Rambura bwemeje ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize iki kibazo kimenyekanye bamaze kwakira abana 20 bagaragaza ibimenyetso byo kuribwa mu mavi hakaba n’abagagara icyo gice kugeza ku birenge bakananirwa kugenda.

Ibitaro bya Shyira byakurikiranye ikibazo cy’iyi ndwara dore ko ikibazo kikimara kumenyekana byahise byohereza mu kigo itsinda ry’abaganga bapima abana indwara ariko ibizamini ntacyo byagaragaje.

Umuyobozi wabyo Dr Maj. Kayitare Emmanuel yagize ati: “Mu minsi yashize twaratabajwe biba ngombwa ko twoherezayo itsinda ry’abaganga barimo n’abadogiteri bapima abana ariko nta ndwara twabonye, byabaye ngombwa ko tubaha imiti ibagabanyiriza ububabare n’ituma babasha kuruhuka mu gihe tugishakisha imiterere y’indwara”.

Hari gukekwa indwara ebyiri

Uyu muyobozi w’ibitaro bya Shyira yavuze ko bakeka ko aba banyeshuri baba barwaye iyitwa ‘Maladie Psychique’ iri mu bwoko bw’indwara zo mu mutwe ishobora gufata umuntu akagaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo n’ibigaragara kuri aba bana. Gukora siporo kenshi, n’ibindi bituma baruhuka bihagije bifasha kwirinda iyi ndwara nk’uko muganga yabihamirije Kigali Today.

Ikindi kiri gutekerezwa ngo ni imirire ishobora kuba itanoze. Yagize ati: “Kutarya indyo yuzuye bishobora gutuma umubiri utakaza ubudahangarwa, turacyeka ko n’aba bana baba bafite icyo kibazo, twagiriye inama ubuyobozi bw’ikigo kwita cyane ku byo babagaburira bigomba kuba ari indyo yuzuye, kwita ku kurya imboga zihagije n’imbuto kuko iyo byirengagijwe ni ho ujya kubona umuntu yarwaye, umubiri ntubashe kugira ubwirinzi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yahamije ko ubu hamaze gushyirwaho itsinda riri gukurikirana ikibazo cy’aba bana ku buryo bikomeje ikibazo bakigeza ku nzego zikuriye akarere.

Yagize ati: “Iki kibazo twakimenye mu byumweru bibiri bishize abana barakurikiranwa bagenda boroherwa, ariko ku munsi w’ejo twongeye kumenya ko na none hari abongeye kurwara, turi gukora ibishoboka byose ngo dukorane n’abaganga b’inzobere baturebere imiterere y’iyo ndwara, ariko ntibiri bugarukire aha kuko bikomeje gutyo turiyambaza inzego zidukuriye zize zigire icyo zigikoraho”.

Kigali Today yagerageje inshuro nyinshi kuvugana n’Ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Rambura/Fille ku murongo wa telefoni ariko ntibwaboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

GS kibihekane birahahora

Kamabera Julie yanditse ku itariki ya: 13-06-2019  →  Musubize

GS Nyabihu birahahora,uwanjye namuvuje byimbitse basanga ari nert sciatiques zakonje kubera imbeho ya Nyabihu,bareke abana bifubike bihagije

Kamabera Julie yanditse ku itariki ya: 13-06-2019  →  Musubize

Nyamara iyi ndwara sibwo bwambere nayumva. Ninaha muburasirazuba abana benshi babakobwa barataha cyane kubera iyi ndwara bava muri Fawe,Gahini nandi mashuri Yimyuga . Ese ni imirire mibi? Fawe nukuntu iteka neza? Oya nibakore ubushakashatsi. Ese kuki ari abakobwa gusa?

Kaka yanditse ku itariki ya: 13-06-2019  →  Musubize

Info received from Ministry of Health reveal that students of New Explorers Girls Academy and Rambura Girls’ School are suffering from a strange disease - knee pain symptoms.

Ni byo si ubukonje kuko mu Bugesera ntihakonja

Kagabo Pierre yanditse ku itariki ya: 14-06-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka