Nyabihu: Abanyeshuri b’abakobwa bibasiwe n’indwara ibatera kugagara mu mavi

Ababyeyi barerera mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire Rambura/Fille riri mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu batewe impungenge n’indwara y’amayobera ifata abana babo, bakagaragaza ibimenyetso byo kugagara mu mavi n’amaguru ku buryo uwo ifata atabasha kwigenza n’amaguru.

Abenshi mu babyeyi b’aba bana batangiye kumenya iby’iyo ndwara bahamagawe n’ubuyobozi bw’ikigo bubasaba kwihutira kukigana kugira ngo bajyane abana babo mu buvuzi bwisumbuyeho.

Bamwe muri abo babyeyi baganiriye na Kigali Today bavuze ko iyi ndwara imaze ibyumweru bibiri ivugwa muri iki kigo, ikaba ikomeje kubabera urujijo.

Umwe muri aba babyeyi yagize ati: “Ikigo giheruka kumpamagara ngo njye gufata umwana kuko yari yarembye akeneye kuvuzwa. Narahageze nsanga aribwa cyane mu mavi, ataka kandi atabasha gukandagira. Nabajije abamuyobora icyo babikozeho bambwira ko bagerageje kumuvuza ku kigo nderabuzima ariko ntibyagira icyo bitanga”.

Icyo gihe yamujyanye kumuvuza ku rindi vuriro bamuha imiti, amaze kubona ko umwana yorohewe amusubiza ku ishuri. Icyakora ngo uwo mubyeyi yongeye guhamagarwa nta n’icyumweru cyari cyashira, abwirwa ko umwana we yarushijeho kuremba.

Yagize ati: “Nasubiyeyo igitaraganya nsanga atabasha kuva aho ari, ku buryo kumuvana mu kigo njya gutega imodoka byansabye kumuheka ku mugongo, ubu twageze mu bitaro dutegereje ko muganga amufata ibizamini tukareba ko hari icyo byatanga”.

Aba babyeyi bavuga ko bakomeje kuba mu rujijo kuko iyi ndwara batazi iyo ari yo, n’inshuro zose babaza ubuyobozi bw’ikigo bubabwira ko itaramenyekana. Bakibaza uburyo ishobora kwirindwa cyangwa kuvurwa.

Hari uwagize ati “Kuba tutazi ngo iyi ndwara ni iyihe biratuma twibaza niba yandura cyangwa ifata umuntu mu bundi buryo, bigatuma tunibaza icyerekezo turi bufate ngo tuvuze abana bacu kuko; none se ahari tubajyane mu masengesho byibura ho bazahakirira?”.

Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Rambura bwemeje ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize iki kibazo kimenyekanye bamaze kwakira abana 20 bagaragaza ibimenyetso byo kuribwa mu mavi hakaba n’abagagara icyo gice kugeza ku birenge bakananirwa kugenda.

Ibitaro bya Shyira byakurikiranye ikibazo cy’iyi ndwara dore ko ikibazo kikimara kumenyekana byahise byohereza mu kigo itsinda ry’abaganga bapima abana indwara ariko ibizamini ntacyo byagaragaje.

Umuyobozi wabyo Dr Maj. Kayitare Emmanuel yagize ati: “Mu minsi yashize twaratabajwe biba ngombwa ko twoherezayo itsinda ry’abaganga barimo n’abadogiteri bapima abana ariko nta ndwara twabonye, byabaye ngombwa ko tubaha imiti ibagabanyiriza ububabare n’ituma babasha kuruhuka mu gihe tugishakisha imiterere y’indwara”.

Hari gukekwa indwara ebyiri

Uyu muyobozi w’ibitaro bya Shyira yavuze ko bakeka ko aba banyeshuri baba barwaye iyitwa ‘Maladie Psychique’ iri mu bwoko bw’indwara zo mu mutwe ishobora gufata umuntu akagaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo n’ibigaragara kuri aba bana. Gukora siporo kenshi, n’ibindi bituma baruhuka bihagije bifasha kwirinda iyi ndwara nk’uko muganga yabihamirije Kigali Today.

Ikindi kiri gutekerezwa ngo ni imirire ishobora kuba itanoze. Yagize ati: “Kutarya indyo yuzuye bishobora gutuma umubiri utakaza ubudahangarwa, turacyeka ko n’aba bana baba bafite icyo kibazo, twagiriye inama ubuyobozi bw’ikigo kwita cyane ku byo babagaburira bigomba kuba ari indyo yuzuye, kwita ku kurya imboga zihagije n’imbuto kuko iyo byirengagijwe ni ho ujya kubona umuntu yarwaye, umubiri ntubashe kugira ubwirinzi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yahamije ko ubu hamaze gushyirwaho itsinda riri gukurikirana ikibazo cy’aba bana ku buryo bikomeje ikibazo bakigeza ku nzego zikuriye akarere.

Yagize ati: “Iki kibazo twakimenye mu byumweru bibiri bishize abana barakurikiranwa bagenda boroherwa, ariko ku munsi w’ejo twongeye kumenya ko na none hari abongeye kurwara, turi gukora ibishoboka byose ngo dukorane n’abaganga b’inzobere baturebere imiterere y’iyo ndwara, ariko ntibiri bugarukire aha kuko bikomeje gutyo turiyambaza inzego zidukuriye zize zigire icyo zigikoraho”.

Kigali Today yagerageje inshuro nyinshi kuvugana n’Ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Rambura/Fille ku murongo wa telefoni ariko ntibwaboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Iyi ndwara no hanze y’amashuri irahari, aho umuntu asutama yajya guhaguruka bikamusaba gufata ku bikuta bibiri cg mu mavi kugirango ahaguruke.

Si ubukonje gusa kuko n’i Kigali irahari Akenshi iza iherekejwe no kurwara umugongo ariko abaganga benshi bavuga BISHOBORA KUBA BITERWA NO KUBURA CALCIUM IHAGIJE MU MUBIRI,INDWARA Y’IMPYIKO NDETSE N’UMUTIMA. IYI NDWARA RERO ISHOBORA KUBA IFITE FACTEURS NYINSHI, ABO BAGANGA B’INZOBERE BAKORE AMA EXAMENS Y’ABARWAYI MU MAVI , NIMIGONGO BURI WESE BAMUVURE BITEWE NIKIBAZO BASANZE AFITE.HANZE AHA HARIMO NABAYIMARANYE AMEZI ATATU BIVUJE KWA MUGANGA BIKANGA KDI SI ABANYESHURI NANJYE NDIMO.

rose yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Iyi ndwara nanjye mu kwezi kwa 4/2019 narayirwaye ubwo nari mu butumwa bw’akazi ahantu hakonja cyane namaze icyumweru KU MUNSI wa NYUMA kugenda sinabishoboraga. Mubahe imiti igabanya ububare + vitamins b1 then bifubike birakira nanjye byaroroshye.

HARINDINTWALI FRANCOIS XAVIER yanditse ku itariki ya: 19-06-2019  →  Musubize

iyo rwara irazwi cyane kandi subwambere ahubwo nu ko ariho imenyekanye cyane nicyigo cyitwa Inyange girls school i rulindo yarahateye muri 2013 gusa iterwa cyane nubukonje bukabije babagaburire neza ndetse babreke bifubike bihagije birashira

gisele yanditse ku itariki ya: 18-06-2019  →  Musubize

Mwaramutseho,ndumva bariya Nana batarya nabi kdi so no gusa,igiyeye impungenge no uko Ari abakobwa gusa,mumenye ko mu bigo byinshi by’amashuri abana b’abakobwa barwaye imigongo kdi ku buryo bukomeye,ministeri y’ubuzima nidutashe ikore ubwo bushakashatsi,iyo urebye neza usanga abo Nana Bari mu kigero kimwe (kuva ku myaka 12_18).

Elias yanditse ku itariki ya: 18-06-2019  →  Musubize

HARIYA NARAHABAYE NDAHAZI, NIMUREKE GUSHAKIRA INZIRA AHO ZITARI.
NIMUREKE ABANA BIFUBIKE BIKWIZE HANTUMA MUBAGABURIRE NEZA.
IKINDI HONGERWE INGUFU MU MYITOZO NGORORAMUBIRI.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2019  →  Musubize

Oui, on est tout près du diagnostic de certitude.Notre médecin chef parle d’une Macrocytose(VGM>à 105)qui plaide en faveur d’une anémie mégaloblastique(carence en vitamine B12),chose nouvelle!!résultat certainement de mon hémogramme demandé.Il faut aussi doser le FER, car les jeunes femmes saignent beaucoup durant leur cycle menstruel d’où la perte excessive de fer.Dosez également les hormones thyroïdiennes(T3,T4) et TSH qui régule le Système Nerveux Central(SNC) d’où probablement un déficit moteur( hypotonie musculaire des membres inférieurs chez ces jeunes femmes).L’atteinte du SNC est la genèse des troubles psychosomatiques.A mon humble avis,il faut d’abord une exploration somatique avant de se focaliser sur la psychologie.De toute évidence,il y a un problème chronique de carence en vitamines,fer et minéraux indispensables pour le fonctionnement de notre système nerveux central, ça peut affecter souvent des femmes en raison de leur physiologie.Elles doivent récupérer rapidement la perte.En guise de conclusion,je prône une intervention prompte des nutritionnistes,diététiciens pour donner aussi leur avis.
Je m’excuse de discuter ce cas en langue de molière,car c’est la science(difficile dans notre kinyarwanda) et je ne maîtrise que le français.

Merci
Dr Alias

Alias yanditse ku itariki ya: 17-06-2019  →  Musubize

Iyo ndwara ifite uburyo ivurwa Ku bindi bisobanuro mwahamagara:0788980137

Ntirenganya Themistocles(psychologist) yanditse ku itariki ya: 15-06-2019  →  Musubize

Nkurikije ibimenyetso nabonye sinzi impamvu Dr ari gutekereza maladie psychique.Fort probable jye nakeka Hypocalcemie. Kubura Calcium. Ntabwo nzi niba barapimye calcemie kko mubitaro byakarere kenshi ntayo bapima! Abo bana mubahe amata n’ibiyakomokaho. Naho kuvuga ngo ni abakobwa gusa ahubwo ni orientation diagnostique

JMV yanditse ku itariki ya: 14-06-2019  →  Musubize

Ndabarahiye ni Ebola, ni uko itangira. Ahubwo abanyeshuri bose babashyire hamwe ntihagire uwongera gusohoka mu kigo mu gihe bataramenya neza ibyo barwaye.

Zaza yanditse ku itariki ya: 13-06-2019  →  Musubize

Wasanga hakonja cyane Kandi batifubika bihagije. Icyindi gishoboka nimirire mibi, mugihe umubiri uba ucyeneye vitamines nyinshi dukura mubiryo. Ibyo bita carence en vitamines zitandukanye zatera ububabare bwamagufa cg bwimitsi yumubiri. Bishoboka kubaviramwo za rubagimpande ariyo rhumatisme. Nibavuze abana neza naho izo ndwara zo mumutwe bazibarinde bibagira abasazi.

Dr tout travaux yanditse ku itariki ya: 13-06-2019  →  Musubize

Hypothèses diagnostiques:

 Artériopathie Oblitérente des Membres
Inférieurs(AOMI)si c’est brutalement douloureux??
 Gonarthrose
 Neuropathies périphériques(examen neurologique
impératif)

Que faire:

 Echodoppler veineux des membres inférieurs
 hémogramme-CRP et bilan de coagulation
 Phosphore,calcium,vitD,parathormone
 Scanner du genou,à défaut RX du genou(de 2 si
bilatéral)
 Électromyogramme

Si bilan de coagulation est normal ou pas d’autres risques hémorragiques,débutez l’aspirine pour fluidifier le sang et encouragez ces jeunes femmes à pratiquer régulièrement le sport,s’il n’y a pas bien entendu une atteinte nerveuse périphérique.Il faut en outre, qu’elles évitent une sédentarité,l’un des facteurs prédisposants.En général les règles hygiéno-diététiques étant préconisés.

Merci

Dr Alias

Alias yanditse ku itariki ya: 13-06-2019  →  Musubize

Diagnostic hypotheses:

 Obligatory Arteriopathy of Members
Inferior (AOMI) if it is brutally painful ??
 Gonarthrosis
 Peripheral neuropathies (neurological examination
imperative)

What to do:

 Venous echodoppler of the lower limbs
 hemogram-CRP and coagulation assessment
 phosphorus, calcium, VITD, parathyroid hormone
 Knee scanner, if not knee RX (2 if
bilateral)
 Electromyography

If coagulation assessment is normal or no other risk haemorrhagic, start aspirin to thin the blood and encourage these young women to practice the sport regularly, if there is not of course a peripheral nerve damage. In addition, they avoid a sedentary lifestyle, one of the predisposing factors. In general, the rules of hygiene and diet are recommended.

Murabonako cyane hagarutsweho ibijyanye n’imirire,isuku ndetse na siporo. Babikosore turebe noneho ko iyo ndwara igenda burundu, byange hashakwe undi muti.

NTIRAMVIMBERE Daniel yanditse ku itariki ya: 16-06-2019  →  Musubize

Iyi ndwara ndayizi iterwa n ubukonje,abarwaye nibatahabakura bazaziba imitsi kuko ubwo ntibashoboye ubukonje,n amagufwa ashobora kuzangirika,abasigaye nabo bifubike kuko igera aho igafata no mu mbavu

Kalinijabo chantal yanditse ku itariki ya: 13-06-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka