Suzan avuga ko uburwayi afite yabuvukanye mu mwaka 1959, ariko avuka ngo ntibwari bukabije. Gusa uko yagiye akura nabwo niko bwagiye bwiyongera.
Uyu mugore w’abana bane, afite uburwayi bwo kubyimba umunwa. Iyo umwitegereje ubona umunwa wo hejuru warabyimbye kandi ukarushaho kugenda wiyongera.
Igitangaje ni uko umunwa wo hejuru ariwo ubyimba gusa. Uwo hasi wo ubona nta kibazo ufite, uretse ko uwo hejuru umaze no gutwikira uwo hasi.
Uyu mubyeyi avuga ko mbere nta bubabare yajyaga agira, ariko ubu ngo asigaye ababara umutwe ndetse akanagira isereri nyinshi, ku buryo niyo agerageje gukora imirimo ashobora kuzengerera akikubita hasi.

Ngo yagerageje kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyarusange ariko ngo ntacyo bitanga. Ngo higeze kuza abantu bamujyana i Kigali bavuga ko bagiye kumujyana hanze, ariko ngo bamusize mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).
Ibi bitaro nabyo byamusabye gusubira aho yaturutse bimubwira ko bizamwoherereza umuti akajya ajya kuwufatira ku kigo nderabuzima cya Nyarusange. Yasubiye aho yaturutse ariko kugeza n’ubu ngo uwo muti yijejwe ntiyigeze awuca iryera.
Uyu mubyeyi, uretse kuba abana n’ubu burwayi nta gira n’inzu yo kubamo. We avuga ngo niba yanabonaga uwamwubakira inzu akazayigwamo cyangwa akabona aho azasiga abana be.
Kugeza ubu iyo umwitegereje, ubona ubu burwayi bwe bwo kubyimba umunwa, bugenda bunasatira igice cyo mu maso kuko amazuru nayo yamaze gufatwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Data we niko munyamakuru uyu mubyeyi Imana iramugushinze mutabarize par ex.nka Louise aguhaye igitekerezo hamagara iriya numero wumve ubundi uvugane nabo ubarangire aho uriya muntu atuye nibiba ngombwa tuzamubonera ticket imuvana muhanga yivuze erega arababaye.ibyo mwerekana ntibihagije kwerekana ikintu nk’iki et puis bigahita ntibishekeje byo guseka ubundi tukikomereza gerageza utubwire icyo wagezeho
Abantintu bose bafite ubushobozi bwo guhuza abantu nk,abanyamakuru n’abahanzi mugerageze gushaka ukuntu mwakusaniriza inkunga uyu muntu kandi abantu beshi bazabyitabira
Nanjye nshyijyicyiye ko Kigali Today yasaba Mubayisoma dore ko aribenshi Twafasha Uriyamubyeyi Rwose akavurwa kuko birababaje.
Dermatosarcome!!!! baza muganga
Kubatuguye iyi nkuru nabasabaga ko mwagerageza kumuhuza numuryango w’abanya koreya witwa Good Neighbours bamaze iminsi basaba ko abantu bafite uburwayi nkubu babegera babavurira ubuntu, ageze kubitaro bya Kanombe ndakeka yamenya contacts zabo kuko niho bakunze gukorera, bamaze igihe mu karere ka kamonyi batabara imbabare nkizi.Agerageze ahamagare iyi telephone 0786-170-384, Mwifurije gukira kandi Imana imukomeze.
ese nta kuntu KIGAKI TODAY yategura igikorwa cyo gukusanya inkunga yafasha uyu mubyeyi ko ubona ababaje kandi bikaba bigaragara ko atitaweho? mwabitegura mugakangurira abantu kumufasha mu binyujije kuri paji yanyu ibanza. IMANA YAZABAHEMBA ibirenze inyungu yinjizwa n’imirimo mukora. Wowe mu nyamakuru wa KIGALI Today usomye iyi commentaire ndagusabye uyishyikirije Umuyobozi wanyu kandi iki gitekerezo ukigire icyawe.