Muhanga: Amaranye uburwayi imyaka 53 atazi ubwo aribwo

Uzanyinzoga Suzan w’imyaka 53, utuye mu kagari ka Musongati, umurenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, afite uburwayi ku munwa amaranye imyaka 53 nta buvuzi arabona.

Suzan avuga ko uburwayi afite yabuvukanye mu mwaka 1959, ariko avuka ngo ntibwari bukabije. Gusa uko yagiye akura nabwo niko bwagiye bwiyongera.

Uyu mugore w’abana bane, afite uburwayi bwo kubyimba umunwa. Iyo umwitegereje ubona umunwa wo hejuru warabyimbye kandi ukarushaho kugenda wiyongera.

Igitangaje ni uko umunwa wo hejuru ariwo ubyimba gusa. Uwo hasi wo ubona nta kibazo ufite, uretse ko uwo hejuru umaze no gutwikira uwo hasi.

Uyu mubyeyi avuga ko mbere nta bubabare yajyaga agira, ariko ubu ngo asigaye ababara umutwe ndetse akanagira isereri nyinshi, ku buryo niyo agerageje gukora imirimo ashobora kuzengerera akikubita hasi.

Uburwayi bwe ubu bwatangiye gusatira ibice byo mu maso.
Uburwayi bwe ubu bwatangiye gusatira ibice byo mu maso.

Ngo yagerageje kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyarusange ariko ngo ntacyo bitanga. Ngo higeze kuza abantu bamujyana i Kigali bavuga ko bagiye kumujyana hanze, ariko ngo bamusize mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).

Ibi bitaro nabyo byamusabye gusubira aho yaturutse bimubwira ko bizamwoherereza umuti akajya ajya kuwufatira ku kigo nderabuzima cya Nyarusange. Yasubiye aho yaturutse ariko kugeza n’ubu ngo uwo muti yijejwe ntiyigeze awuca iryera.

Uyu mubyeyi, uretse kuba abana n’ubu burwayi nta gira n’inzu yo kubamo. We avuga ngo niba yanabonaga uwamwubakira inzu akazayigwamo cyangwa akabona aho azasiga abana be.

Kugeza ubu iyo umwitegereje, ubona ubu burwayi bwe bwo kubyimba umunwa, bugenda bunasatira igice cyo mu maso kuko amazuru nayo yamaze gufatwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Uyu mubyeyi arababaje. Mu bihugu byateye imbere bamuvura ariko avenir ye ntizwi. Gusa harakwiye ko bana bazavuka nyuma ye cyangwa bakiri bato bakwiye kwegerezwa ibitaro kugira bashakushirizwe ubuvuzi. Biroroha kuvura indwara igitangira kurusha imaze imyaka 50.

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Birababaje cyane nge ntabushobozi nfite gusa i Mana niyo nkuru imukure muribyo bibazo.

Tabaruka placide yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Birababaje cyane kabisa kubona umuntu arwara kuriya leta ntihagire icyo imukoraho urugero hano muri Amerika abameze bene nkuriya mubyeyi leta niyo imuvuza ikamuha nu
numuganga umukurikirana buri munsi leta nigerageze kabisa imyohereze mubihugu bifite ubushobozi bwokumuvura.

kalisa yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

birababaje ariko turasaba uyrwanda koyagira icyoikora

nyinawumuntu angelique yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

nkuyu mubyeyi wabyimbye umunwa twasaba reta ikamusabira ibihugu bifite ubushobozi bwimivurire ihambaye bakamuvura ndetse byaba nangombwa ko afashwa nkumuntu akagenda atanga icyo afite kugirango dufashe uwo mubyeyi uretse ko agahwa kari kuwundi gahandurika uwo mubyeyi arababaye pe!!!!!!!!!!!!!!!

nyirankera yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Mureke twiheshe agaciro tugaha bagenzi bacu cyane cyane abababaye kdi bababaje nkuyu mubyeyi. Kigali2day nidufahse dukusanye inkunga basi abanze yubakirwe. nemerako nibindi nko kumuvuza bishoboka kdi. ariko duhere kubyorohye abone ko u rwanda rurimo Imana, ndavuga urukundo. Reta nayo yirebera, amadini namwe mugaragaze urukundo mutwigisha. Ndabinginze banyamakuru rwose mukoreshe campaign.Imana ibahe umugisha.

SHEMA yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Leta ikwiye kuzajya yita kubantu nkaba kuko iyindwara ntisanzwe Kandi irenze ubushozi bwumuturage kabone niyo yagira mutuelle ndibaza mu Rwanda batayivura .Ibaze nawe kuba ubabaye utya umuntu akakubeshya kukuvura yarangiza akaguta nzira .Mana fasha umujakazi wawe.

Odette yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

ndabona abatugejejeho iyi nkuru mwamutabariza kuri television Rwanda wenda leta yagira ico ikora cg abandi bagira neza! Imana imufashe!

yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Imana yijuru nisi tabara uyu mucyecuru kuko ntawundi ushobora gukora nkawe Mana!!

Jeff yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Imana yijuru nisi tabara uyu mucyecuru kuko ntawundi ushobora gukora nkawe Mana!!

Jeff yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

twasabaga abadutegurira izinkuru ko bajya bashyiraho nimero za terephone z,umurwayi kugirango uwaba afite icyo yafasha uwo murwayi haba mu buryo bufatika cg kumurangira umuvuzi bikamworohera.murakoze

yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Leta ikwiye gukora uko ishoboye ikavuza uwo mubyeyi. Kubera ko Leta ari umubyei wa twese. Bitabaye amadini y a Gikristu akore uko ashoboye amuvuze, kubera ko yigisha URUKUNDO . Mu bihugu bimwe nka USA ubuvuzi bwateye imbere hari icyo bamumarira. Imana ifashe uliya mubyeyi.

Meshaki Uwizeye yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka