Menya bimwe mu biribwa byangiza igifu n’uko wakwitwara igihe wakirwaye

Inzobere mu by’indwara z’imbere mu mubiri zigira abantu inama yo kwirinda kurya ibiribwa bimwe na bimwe kuko byangiza igifu igihe byafashwe ku rugero rwo hejuru.

Dr Hanna Aberra inzobere mu kuvura indwara z’imbere mu mubiri akorera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal avuga ko ibiryo umuntu arya ndetse n’uburyo umuntu yitwara mu mibereho ye ari zimwe mu mpamvu zitera igifu kurwara.

Ati “Hari ibiryo abantu barya bigatuma igifu kirwara cyane harimo kurya ibiryo birimo urusenda ku kigero cyo hejuru, kurya indimu nyinshi, kurya Tungurusumu, Puwavuro, kunywa Tangawizi nyinshi, inzoga nyinshi, byangiza igifu ndetse n’umwijima.

Dr Hanna avuga ko iyo igifu cyarwaye gitangira kugira ikibazo cyo kwangirika ubwoya bukagenda buvaho kigasigara kiriho udusebe umuntu agatangira ku babara.

Indi mpamvu Dr Hanna avuga ishobora kwangiza igifu harimo imitekererezo ndetse rimwe na rimwe ntawatinya kuvuga ko imihangayiko (stress ) nayo itera igifu kurwara.

Hari udukoko natwo tuva mubiryo n’amazi byanduye iyo mikorobe yitwa Helcobacter pillory’ nayo itera igifu kurwara.

Ati “Iyo mikorobe iva mu biryo byanduye, ndetse n’amazi byanduye igihe byahuye n’usuku nke ndetse igihe byateguwe n’umuntu ufite iyo mikorobe.”

Kutarira ku masaha amwe, kurya udatekanye mu mutwe, kurya ibiryo byinsi nabyo biri mu bituma umuntu arwara igifu kubera imihindagurikire y’umubiri we.

Izindi mpamvu ishobora gutera igifu ni ikoreshwa ry’imwe mu miti izwiho kwangiza igifu nka’ anti-inflamatoires urugero ni nk’umutima wa Ubiprofene, aspirine ikoreshejwe mu buryo buhoraho, kunywa ndetse n’umuti witwa Defal.

Umuntu basanganye indwara y’igifu ni byiza ko arya ibiryo bidakomeye cyane ndetse bitanaremerera igifu mu gihe k’igogora.

Dr Hanna agira abantu inama uburyo bagomba kwitwaraigihe barwaye indwara y’igifu. Bimwe mu byo bagomba gukora ni uguhagarika ibiribwa byose birimo aside, ikindi kintu cy’ingeznzi umurwayi agomba gukora ni ukwirinda umubyibuho ukabije utajyanye n’indeshyo ye.

Ikindi ni ukwirinda kunywa itabi n’inzoga, kwirinda kuryama mbere y’amasaha 2 igihe umaze kurya, Kugabanya ibiro bibyibushya, kwirinda umutobe w’amacunga, n’icyayi kirimo indium (spicy tea) Kwirinda kwisegura igihe uryamye.

Ni byiza kugabanya gufata imiti itera itera igifu, no kugabanya ingano y’ibiryo, si byiza kandi kwambara imyambaro ihambiriye umuntu no kwizirika umukandara ugakomeza.

Dr Hanna agira inama abantu yo kwihutira kujya kwa muganga igihe bumva barwaye kugirango bavurwe hakirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ni indwara yabonewe igisubizo twagufasha ugakira burundu duhamagare tugufashe/+250790677705

nzabonimana joseph yanditse ku itariki ya: 7-04-2024  →  Musubize

Igifu ni indwara dukunze kutitaho cyangwa kuyifata nkiyoroheje ariko itera ingaruka zikomeye nkogutwara ubuzima bwabantu mureke tubungabunge ubuzima dukumira icyatera uburwayibwigifu wowe wazengerejwe nacyo cg ukaba uzi umuntu kirembeje hamagara iyi niméro tugufashe /+250790677705

nzabonimana joseph yanditse ku itariki ya: 7-04-2024  →  Musubize

Amahoro
ikibazo si uburwayi bw’igifu , umuntu ukirwaye we ni ngobwa cyane akeneye kwivuza kandi muburyo butamutera ibindi bibazo . hanyuma kuko buri muntu wese ashobora kurwara iyi ndwara mu buryo bumwe cyangwa ubundi . niyo mpamvu dukwiriye gufata ingamba zihamye ku buzima bwacu .

njye rero mbafitiye uburyo bwiza bwo kwirinda iyi ndwara no kwivuza iyi ndwara .

mutugane tubafashe (ubuzima buzima )
+250786430008

PETERO yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Igifu cyari cyaranzonze irega 6 naje guhura numuganga wamufashije gukira muminsi 75, ubu mbasha kurya byose Uwamfashije ukeneye Yuko agufasha +250786749542

Alexandre yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Esofag kit

Ahishakiye Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 21-12-2023  →  Musubize

Indwara yigifu ni indwara izengereza abantu benshi cyane,iyo noneho kirimo kukurya ubura amifato,ukabura uko Ugira, Nari maranye igifu imyaka itatu Narabuze neza neza uko nakira, nagiraga ibimenyetso birimo ikirungurira, gutura imibu byahato nahato, rimwe narimwe nkaruka, ntabwo nabashaga kurya umuceri na kawunga, igihe kimwe Rero naje Guhura Numusore wampaye imiti nayifashe iminsi 90, ubu narakize meze neza cyane, ubaye ukeneye Nimero ze ( 0728847798)

Murakoze!

TURINUMUGISHA DAVID yanditse ku itariki ya: 8-12-2023  →  Musubize

Murakoze cyane. Mutubwire imiti ya H PILLORY kuko iyo nagerageje gufata yose yanze kunkiza.

Claude yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka