
Byavugiwe mu gikorwa cy’ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere no gupima abagore n’abakobwa iyi ndwara kugira ngo bamenye uko bahagaze, cyabaye kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2016.
Icyo gikorwa cyireba kireba ahanini abafite imyaka 35 no hejuru yayo kuko ngo ari bo ikunze kwibasira.
Dr Uwinkindi François, umukozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) ukuriye gahunda yo kurwanya kanseri, avuga ko hari ibimenyetso byihariye bigaragaza kanseri y’ibere.
Agira ati “Mu bimenyetso bikomeye harimo utubyimba tudasanzwe mu ibere, imoko itebera, kubona ibintu by’uruzi biza mu ibere utonsa no kubona ibere ryahishije.
Umuntu ubonye kimwe muri ibi bimenyetso yakwihutira kujya kwa muganga.”
Akomeza avuga ko mu Rwanda buri mwaka hagaragara abantu 600 bafite kanseri y’ibere. Kandi ngo 60% muri ntibakira, bazira kutivuza kare kuko ngo iyo bitinze ijya mu bindi bice by’umubiri kuyivura ntibikunde.

Igikorwa cy’ubukangurambaga kuri Kanseri cyateguwe n’umuryango wigenga wita ku buzima (SFH) ku bufatanye na MINISANTE.
Uwitwa Jacqueline, wari waje muri icyoi gikorwa kwipomisha, avuga ko yaje kubera ibimenyetso byamugaragayeho.
Agira ati “Nabonaga imoko y’ibere ryanjye yatebeye kandi ngo ari kimwe mu bimeneyetso bya kanseri.
Naje rero ngo bandebere niba ari kanseri kuko n’ubu numvamo umusonga, bityo nivuze hakiri kare kuko gutinda ngo bidatanga amahirwe yo gukira.”
Mugenzi we witwa Mukashyaka Veneranda avuga ko iki gikorwa ari ingenzi.
Agira ati “Iki gikorwa n’ingirakamaro ku buzima bwacu kuko batubwiye ko iyo umuntu yipimishije atararemba avurwa agakira mu gihe twari tuzi ko urwaye kanseri aba ategereje urupfu gusa.”

Kwizera Bosco ushinzwe ibikorwa muri SFH, avuga ko uwo basanganye ibimenyetso by’iyi ndwara agirwa inama.
Agira ati “Uwo basanganye ibimenyetso byayo agirwa inama ndetse abaganga bakaba bamwohereza ku bitaro bivura kanseri kandi iyo imenyekanye kare aravurwa agakira”.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza ese ko numva udusoga mwibere ryajye kdi nkabona ryanahishije uruhande rumwe ibyo byaba aribimenyetso bya kanseri mumfashe munsobanurire. Murakoze
Mbanumva mwibere hateramo udusonga kandi iyo nkozeho numvamo utubuye tutari mu rindi
Tubatumbabaza ibyo byaba bimwe mu bimenyetso??
Muraho nanjye ibere ryanjye rirandya Ari nta nakimwe mu bimenyetso mwavuze haruguru mbona rirandya yaba ariyo ikaba itaragaraza ibimenyetso? Murakoze
Njyewe ibere ryange mbabara imoko kd ijya iteberamo gusa simbibushye, mfite imyaka 24 ndacyari umukobwa
Njyewe ibere ryange mbabara imoko kd ijya iteberamo gusa simbibushye, mfite imyaka 24 ndacyari umukobwa
Muraho neza
Mudusobanurire haba hariho urukingo rwa kaseri Ahoyafata Ahariho hose. Ikindi najye numva mumabere yajye Hateramo udusonga muburyo budasanzwe ubwose Iyo niyaba Imwe mubimenyetso bya kaseri yibere
Mbanje kubasuhuza amahoro
Jyewe Ibere rirya uruhande rumwe kandi bikunze kubaho mbere yicyumweru kimwe ngo mbone imihango .Ubundi hakabaho igihe riteramo imisonga.none mwabwirako ibyo byaba aribimwe mubimenyetso byayo.munsubize,murakoze