#COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 964, abapfuye ni 5

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 964 babasanzemo Covid-19, muri bo 326 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 22, abantu batanu bitabye Imana, naho abarembye ni 12 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Abitabye Imana ni abagabo batatu b’imyaka 70, 65, 63, umugore w’imyaka 43 (i Kigali) hamwe n’umugabo w’imyaka 68 (i Huye), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 397 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

Abantu 247,666 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 264 bayihawe ku wa Gatatu.

Imibare y’abandura ikomeje gutumbagira, by’umwihariko kuri uyu wa Gatatu bikaba bibaye ubwa mbere mu Rwanda habonetse abanduye benshi ku munsi umwe (964). Ni mu gihe mbere yaho ku wa Kabiri tariki 22 Kamena hari habonetse abanduye bashya 861, uyu mubare na wo ukaba wari hejuru kurusha indi yabonetse mu minsi ishize ku munsi umwe n’ubwo na yo yari hejuru kurusha iyabonetse mu bihe bishize kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

Ubwiyongere budasanzwe bw’iyi mibare buri mu byatumye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iterana tariki 21 Kamena 2021, ikaba yarafatiwemo ibyemezo bikomeye bigamije guhangana n’icyi cyorezo.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mdusenge cyaneee ariko turushijeho gukomeza kwirinda twubahiriza amabwiriza yokwirinda aho nihwimana izahera natwe iturinda ihora irimaso ntisinzira

Cyiza Robert yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

tubashimira uburyo muhora mutugezaho ayo makuru murakoze

winga janvier yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

Yewe Imana idutabare pe ndabona birenze kd birakabije ,mureke dusengere u Rwanda cyane

Theo yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka