#COVID19: Abarwayi bashya 38 barimo 29 babonetse i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itatu n’umunani(38) ba COVID-19.

Abo barwayi 38 babonetse mu bipimo 3,021, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,337.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya 38 barimo 29 babonetse i Kigali bakaba barimo itsinda ry’abafungiye muri za kasho.

Abandi batanu babonetse i Rubavu, i Kirehe haboneka babiri, i Nyamagabe haboneka umwe, abatwara amakamyo bashyizwe mu kato bakigera mu gihugu na bo babonekamo umwe.

Abantu 21 mu bari barwaye bakize kuri iki Cyumweru, abamaze gukira bose hamwe baba 684, naho abakirwaye ni 649.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni bane. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Umuntu wa Kane witabye Imana ku wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020 yari umugabo w’imyaka 78 y’amavuko.

Yiyongereye ku bandi batatu bitabye Imana mu bihe bishize, barimo umushoferi w’imodoka zambukiranya imipaka, umupolisikazi n’umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka