Umuntu wa Kane mu Rwanda yishwe na #COVID-19, haboneka abarwayi bashya 47

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo ine na barindwi(47) ba COVID-19.

Abo barwayi 47 babonetse mu bipimo 4,060, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,299.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya 47 barimo 43 babonetse i Kigali bakaba barimo abo mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali (Transit Centre).

Abandi babiri babonetse i Nyamasheke, i Rusizi haboneka umwe, n’i Kirehe haboneka umwe.

Abantu 28 mu bari barwaye bakize kuri uyu wa Gatandatu, abamaze gukira bose hamwe baba 663, naho abakirwaye ni 632.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda babaye bane. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Umuntu wa Kane witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu yari umugabo w’imyaka 78 y’amavuko.

Yiyongereye ku bandi batatu bitabye Imana mu bihe bishize, barimo umushoferi w’imodoka zambukiranya imipaka, umupolisikazi n’umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka