Coronavirus imaze kwica abasaga 900

Umubare w’abantu bishwe na Coronavirus wazamutseho abantu 97 ejo ku cyumweru, ni wo mubare munini w’abantu iyi ndwara yishe ku munsi umwe. Automatic word wrap
Inkuru ya BBC iravuga ko n’ubwo iyi ndwara itaragera ku mugabane wa Afurika, ibihugu bya Afurika byafashe ingamba zo kwirinda no kwitegura guhangana na yo mu gihe yaramuka ihageze.

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha amahanga cyane cyane u Bushinwa (Ifoto: Internet)
Icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha amahanga cyane cyane u Bushinwa (Ifoto: Internet)

Mu biganiro by’inama rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iteraniye i Addis Ababa, biteganyijwe ko abari muri iyo nama banaganira kuri iyi virus n’uko Afurika yiteguye.

Umubare w’abantu iyi ndwara imaze kwica mu Bushinwa ubu ugeze kuri 908, abantu 40,171 banduye iyi virus mu gihe abandi 187,518 bari gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Imibare ya Leta y’u Bushinwa ikomeza ivuga ko abantu 3,218 bari barwaye iyi ndwara bayikize ndetse basezerewe mu bitaro bagataha.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryohereje itsinda ry’inzobere i Beijing gufasha abakora ubushakashatsi kuri iyi virus.

Kuri uyu wambere, miliyoni z’abaturage mu Bushinwa bongeye gusubira mu mirimo nyuma y’ibiruhuko by’umwaka mushya byongerewe uhereye tariki 31 z’ukwa mbere 2020 kubera iyi virus.

Gusa haracyari ibikorwa bikomeye byo kwirinda iyi virus birimo kugabanya amasaha y’akazi no guhitamo ahantu hamwe na hamwe imirimo iba itangiye.

Iyi virus nshya yo mu bwoko bwa Corona yabonetse bwa mbere mu mujyi wa Wuhan, umurwa mukuru w’Intara ya Hubei, umujyi utuwe n’abaturage miliyoni 11, ikaba imaze kugera mu bihugu 27 byo ku isi, muri Philippines na Hong Kong ikaba ari ho yishe abantu babiri nyuma y’u Bushinwa.

Ibitekerezo   ( 20 )

Turabashimira cyane kumakuru mudahwema kutugezaho kandii natwe tuyakurikirana burigihe mukomerzaho tubarinyuma.

MUNYANEZA Augustin yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Ndabashimira cyane ko mutugezaho amakuru meza kandi yizewe .
Twesehamwe dukomeze kurwanya no kwirinda covid19 twubahiriza amabwiriza ya leta murakoze.

Innocent hagumakubaho yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

turabashimira inkuru nziza mutugezaho zerekeranye kuri cov19, none mwazatubariza abakozi bo mumujyi wakigali baryaga aruko bavuye gutanga serivise mumabare icyo leta ibateganyiriza cyane ko mumujyi wa Kigali ko usanga harabakozi batunzwe nako kazi murakoze.

nevine vincent yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

narinziko kigaritudeyi ari ikinyamakuru cyandika mucyongereza nkunze cyane jisere ku nkuru yandika

NARISISE NYAGATARE yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

*Kigali today* turabakunda cyane pe kuko muduha inkuru nziza , zigezweho kd zisobanutse kd zingenzi pe njyewe ndabashimiye cyane imana ibahe umugisha.

NTAWASI VIATEUR yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

ubwo abayobozi banyu barayifashisha muri gumamurugo mwihangane

kayumba jean pierre yanditse ku itariki ya: 29-04-2020  →  Musubize

Nkatwe abanyamuryango bakoperative batwara amagare dufite ikibazo dukorera mukarere ka musanze andimakoperative muribibihe turimo byo kwirinda covid 19 bagize icyo babagenera none natwe abatwazi bamagare mutubarize icyo kibazo murakoze

Arias yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka