Coronavirus imaze kwica abasaga 900

Umubare w’abantu bishwe na Coronavirus wazamutseho abantu 97 ejo ku cyumweru, ni wo mubare munini w’abantu iyi ndwara yishe ku munsi umwe. Automatic word wrap
Inkuru ya BBC iravuga ko n’ubwo iyi ndwara itaragera ku mugabane wa Afurika, ibihugu bya Afurika byafashe ingamba zo kwirinda no kwitegura guhangana na yo mu gihe yaramuka ihageze.

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha amahanga cyane cyane u Bushinwa (Ifoto: Internet)
Icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha amahanga cyane cyane u Bushinwa (Ifoto: Internet)

Mu biganiro by’inama rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iteraniye i Addis Ababa, biteganyijwe ko abari muri iyo nama banaganira kuri iyi virus n’uko Afurika yiteguye.

Umubare w’abantu iyi ndwara imaze kwica mu Bushinwa ubu ugeze kuri 908, abantu 40,171 banduye iyi virus mu gihe abandi 187,518 bari gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Imibare ya Leta y’u Bushinwa ikomeza ivuga ko abantu 3,218 bari barwaye iyi ndwara bayikize ndetse basezerewe mu bitaro bagataha.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryohereje itsinda ry’inzobere i Beijing gufasha abakora ubushakashatsi kuri iyi virus.

Kuri uyu wambere, miliyoni z’abaturage mu Bushinwa bongeye gusubira mu mirimo nyuma y’ibiruhuko by’umwaka mushya byongerewe uhereye tariki 31 z’ukwa mbere 2020 kubera iyi virus.

Gusa haracyari ibikorwa bikomeye byo kwirinda iyi virus birimo kugabanya amasaha y’akazi no guhitamo ahantu hamwe na hamwe imirimo iba itangiye.

Iyi virus nshya yo mu bwoko bwa Corona yabonetse bwa mbere mu mujyi wa Wuhan, umurwa mukuru w’Intara ya Hubei, umujyi utuwe n’abaturage miliyoni 11, ikaba imaze kugera mu bihugu 27 byo ku isi, muri Philippines na Hong Kong ikaba ari ho yishe abantu babiri nyuma y’u Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Turabakunda cyane amakurumutugezaho ningenzi mukomerezaho murakoze ndi muhanga

Denys yanditse ku itariki ya: 29-05-2023  →  Musubize

Muraho banyamakuru beza. Ndabakunda cyane .

Niyogisubizo charles yanditse ku itariki ya: 15-10-2022  →  Musubize

Kureba ikarita yokwikingirizaho

Irafasha jeandedieu yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Amakuru mutugezaho ningenzi kuritwe KT niyacu turayikunda!

Mbonyintwari diogene yanditse ku itariki ya: 19-12-2021  →  Musubize

Ndashimira abayobozi bateguye ayo marushanwa y’urubyiruko mu karere ka nyamagabe . Nibakomereze aho kandi ayo marushanwa nahoreho. Murakoze cyane turabakunda.

Maniragaba jean Damascene yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Murakoze ku makuru yanyu natwe turakunda

Ishimwe diane yanditse ku itariki ya: 12-08-2021  →  Musubize

Turabashimiye kumakuru meza mutugezaho murakoze

Twagirumukiza samuel yanditse ku itariki ya: 6-08-2021  →  Musubize

Muraho neza ntuye kayonza murundi ryamanyoni mbafitiye amakuru yihutirwa ariko sinzi inzira nacamo nyabagezaho number zanjye ni 0786490122 ziba no kuri whatsapp.

UWIMANA Vincent yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Ayo makuru nayahe?

ALias yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

mukomeze kuducukumburira amakuru kdi turabashyimira cyane.gusa nyabuna abantu bafite utubare mungo barebekure bumveko Covid-19 ntabyishimo ifite kbc.

Ndinayo Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

Turabashimiye kubw amakuru yingenzi mutugezaho gs nkabanyarwanda twasabaga ko mwajya mutubwira imirenge yabonetsemo abarwayi

Robert yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

MURAKOZE DUKOMEZE KURWANYA COVID 19 MURWANDA TWUBAYIRIZA AMABWIRIZA YASHYIZWEHONARETA TUGIREISKU MUKWIRINDA COVIDNIN 19

TUYISHIME J BOSC yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

Ndabasuhuje kandi mbashimiye amakurumeza mutugezaho mukomeze muducukumburire

Hagenimana joseph yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka