Abanyarwanda 4% bagendana indwara ya Hépatite batabizi

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuryango wo Mujyi wa Kigali wapfushije umuhungu wari umaze igihe gito ashinze urugo, azize indwara y’umwijima.

Uyu mugabo witabye Imana yakurikiraga murumuna we na we wari umaze ukwezi kumwe gusa yitabye Imana, na we azize indwara y’umwijima.

Umuryango Nyarwanda urwanya indwara z’umwijima (Rwanda Organisation for Fighting Against Hepatitis, ROFAH) utangaza ko Abanyarwanda 4% barwaye indwara z’umwijima ariko bakaba batabizi.

Mu gihe wizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umwijima, ku wa 28 Nyakanga 2019, uwo muryango watangaje ko imibare yo mu mwaka wa 2018, igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 400, bashobora kuba baranduye indwara z’umwijima.

Iyo mibare kandi igaragaza ko abagera ku bihumbi 470 bapimwe izo ndwara, muri bo ibihumbi 24 bagasanga baranduye.

Abafashe imiti y’izo ndwara ni ibihumbi birindwi gusa, naho abazikize ni ibihumbi bitandatu.

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), igaragaza ko abantu barenga miliyoni imwe n’igice bapfa buri mwaka bazize indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B na C.

Jean Bosco Rutikanga, umuyobozi wa ROFAH avuga ko indwara z’umwijima cyane cyane Hépatite B na C zihangayikishije cyane, kuko ari indwara umuntu abana na zo atabizi akaba yageza ku myaka iri hejuru ya 20.

Jean Bosco Rutikanga, umuyobozi wa ROFAH
Jean Bosco Rutikanga, umuyobozi wa ROFAH

Ati “Ntabwo uyimenya. Uyimenya nyuma y’imyaka 15, 16 na 20, ariko ikiyigaragaza cyane ni uko ucika intege, ugasanga ukunze gusinzira, ibyo ni bimwe mu biyigaragaza.

Umuryango ROFAH uvuga ko kuba hari abantu benshi bagendana indwara z’umwijima batabizi, ari ikibazo gikomeye kuko bakomeza kwanduza abandi kandi ntibavurwe.

Rutikanga uyobora ROFAH, asaba abantu bose bataripimisha indwara z’umwijima kwihutira kwipimisha, abasanze baranduye bagatangira gufata imiti kuko ihari.

Umuryango ROFAH kandi ushimira Leta y’u Rwanda yatangiye kuvura abarwayi ba Hépatite ku buntu, mu gihe mbere imiti yayo yahendaga cyane nk’uko byemezwa na Karangwa Callixte, umwe mu bigeze kurwara Hépatite bakayikira.

Agira ati “Imiti yaje ubu yaje muri 2015, ikaba yaraguraga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 mu mafaranga y’u Rwanda, ariko ubu Leta iri kuyitangira ubuntu turayishima cyane. Imiti ya mbere rero, yo yaguraga ibihumbi 700 buri kwezi, hakiyongeraho amafaranga ibihumbi 300 buri kwezi y’ibizamini, kandi imiti ukayinywa amezi 12, bivuze ko umurwayi yasabwaga kuba afite miliyoni 12 kugira ngo abashe kubona iyo miti”.

Dr. Constance Mukabatsinda, inzobere mu kuvura indwara z'umwijima
Dr. Constance Mukabatsinda, inzobere mu kuvura indwara z’umwijima

Dogiteri Constance Mukabatsinda, umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’umwijima avuga ko kuba hari abantu benshi bagendana indwara ya Hépatite B na C batabizi, bibaviramo kanseri ari na yo ihitana ubuzima bwa benshi.

Uyu muganga kandi avuga ko indwara ya Hépatite ubu iri mu zica abantu benshi cyane kurusha igituntu, virusi itera Sida, Malaria n’izindi.

Agira ati “Indwara ya Hépatite B na C byagaragaye ko iri kwica abantu benshi cyane kurusha igituntu, Malaria na Sida. Ku isi yose imibare igaragaza ko abarenga miliyoni imwe n’igice bapfa buri mwaka bazize indwara ya Hépatite. Mu Rwanda nta mibare y’abo yishe ihari, ariko nk’umuntu ukora mu buvuzi bwayo ndabibona kenshi, abantu benshi bari gupfa bazira iyo ndwara”.

Hari abaturage bavuga ko indwara z’umwijima batazisobanukiwe ari na yo mpamvu abenshi batitabira kuzipimisha.

Callixte Karangwa,wigeze kurwara Hépatite akaba yarayikize
Callixte Karangwa,wigeze kurwara Hépatite akaba yarayikize

Mukamusoni Immaculée wo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko nyuma yo kumva uburyo Hépatite ihangayikishije, agiye kwisuzumisha kandi agashishikariza n’abandi kwipimisha.

Ati “Ndashishikariza buri wese kwipimisha, kuko ni bwo buryo bwo kumenya uko uhagaze, hanyuma wasanga waranduye ugatangira imiti. Indwara iravurwa igakira”.

Abaganga bavuga ko indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B na C yandurira mu maraso no mu yandi matembabuzi yo mu mubiri, mu mibonano mpuzabitsina, gutizanya ibikoresho bikomeretsa, kwivuza magendu n’ibindi byose byatuma habaho guhura kw’amaraso n’amatembabuzi yo mu mubiri.

Bamwe mu bari bitabiriye ibiganiro ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Hépatite
Bamwe mu bari bitabiriye ibiganiro ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Hépatite

Inkuru bijyanye:

Sobanukirwa itandukaniro riri hagati ya Hépatite B na C

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira gahunda ya Leta yacu y’u Rwanda yo kurwanya indwara z’ibyorezo zugarije isi yose,

mbes ko imiti ya Hepatite B na C yabonetse no kuyisuzuma ni ubuntu ?byase bikorerwa kubigonderabuzima byose ?

Zabulon Nsabimana yanditse ku itariki ya: 31-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka