Abakobwa batewe no kunegekara amaguru bafite ubutumwa bashakaga gutanga - Muganga

Ku mashuri ya "New Explorers Girls Academy (NEGA)" ry’Abayislamu i Gashora mu Bugesera, hamwe na GS Rambura Filles (Saint Rosaire) muri Nyabihu ry’Abagatolika, kwiga birakomeje ariko bashobewe.

Uyu munyeshuri wo GS Rambura Filles ateruwe na bagenzi be kubera ko atabasha guhagarara
Uyu munyeshuri wo GS Rambura Filles ateruwe na bagenzi be kubera ko atabasha guhagarara

Ukigerayo hombi watungurwa n’uko usanga bamwe bameze nk’abarimo guceza bagenda barandatwa na bagenzi babo, hakaba n’abahetswe mu mugongo cyangwa abagenda nk’imbata kubera kutabasha guhagarara no gutambuka.

Si uko basanzwe bafite ubumuga, ahubwo ngo ni icyorezo cyabafashe ahagana mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize, kikamera nk’icyoroheje kugeza mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka wa 2019 ubwo cyahise cyongera ubukana.

Ubuyobozi bw’ishuri muri NEGA buvuga ko abarenga 24 bamaze kuzahazwa n’iyi ndwara mu gihe muri Saint Rosaire i Nyabihu imaze gufata abarenga 45.

Kugeza ubu nta gisubizo gihamye kirabonerwa iyi ndwara idasanzwe yo kudigadiga cyangwa kunegekara amaguru kw’abakobwa biga muri ayo mashuri yombi.

Abatarwaye bafasha bagenzi babo bakabageza mu ishuri kugira ngo bakurikire amasomo
Abatarwaye bafasha bagenzi babo bakabageza mu ishuri kugira ngo bakurikire amasomo

Ni indwara Leta yashinze abaganga bavura izijyanye n’imitekerereze ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe, bitewe n’uko nta kimenyetso kigaragazwa n’ibyuma ko umuntu arwaye.

Kimwe mu bitangaza byaranze iyi ndwara, ni uko ibyo bigo bibiri n’ubwo biri ahantu hatandukanye cyane, abana bafashwe mu gihe kimwe(ahagana mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize wa 2018), ku matariki 18 Gicurasi 2019 akaba ari bwo umubare w’abarwayi ngo wiyongereye cyane.

Muri NEGA umunyeshuri umwe w’umukobwa ni we wabimburiye abandi kurwara, aza gukurikirwa n’abandi babiri muri uko kwezi kwa 10 k’umwaka wa 2018, naho muri Saint Rosaire ngo bakaba batibuka neza uwabanje hagati y’abanyeshuri babiri.

Abanyeshuri n’abarezi mu mashuri yombi bavuga ko nta munyeshuri wavuye kuri Saint Rosaire i Nyabihu ngo ajye muri NEGA mu Bugesera, cyangwa uwavuye kuri NEGA ngo ajye kuri Saint Rosaire, ku buryo byakekwa ko hari uwanduje abandi.

Umunyeshuri muri Saint Rosaire witwa Agasaro Sharon agira ati "Uwo munyeshuri warwaye bwa mbere muri NEGA ntabwo tumuzi muri Saint Rosaire kuko abarwaye bwa mbere muri icyo gihe hano ari babiri tubazi".

Ku ishuri rya New Explorers Girls Academy (NEGA) ry'Abayislamu i Gashora mu Bugesera ni hamwe mu hagaragaye iki kibazo
Ku ishuri rya New Explorers Girls Academy (NEGA) ry’Abayislamu i Gashora mu Bugesera ni hamwe mu hagaragaye iki kibazo

Icyakora umwe muri abo barwaye bwa mbere ngo yamaze gufatwa n’iyi ndwara abaganga bise "Conversion Disorder" ajyanwa kwiga muri "Gashora Girls School" hafi y’ahari ishuri rya NEGA.

Umwe mu bakobwa biga kuri Saint Rosaire, avuga ko yarwaye agataha iwabo bakamusengera akoroherwa, ariko akigaruka ku ishuri ngo yarongeye arafatwa.

Ati "Nongeye gusubira mu rugo banshyira abavuzi b’imiti ya kinyarwanda baranansengera, banyicaza mu mazi ashyushye harimo ibyatsi bya rumari, imbatabata, sypre na capscine, ubu ndumva nakize".

Undi mwana wiga muri NEGA mu mwaka wa kabiri, we avuga ko yatashye bakamusengera ndetse bakamusiga ibyo bita ’Duwa’, amera nk’uworohewe ariko ngo ageze ku ishuri yarongeye araremba.

Umuganga ushinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo kivura abazahajwe n’ibiyobyabwenge, Dr Butoto avuga ko nta gikuba cyacitse ku bijyanye n’ubu burwayi bw’abakobwa, kuko ngo basanzwe bavura iyi ndwara mu bitaro no mu bigo bakoramo.

Ati"Bigaragara ko umwana ashaka gutanga ubutumwa ko hari ibintu bitagenda neza muri we, ariko kubera ko atabasha kubivuga mu magambo, umubiri we ubigaragaza mu bimenyetso nk’ibyo urimo kubona".

Ikibazo cy'uburwayi bwibasira abakobwa cyagaragaye no ku kigo cy'abakobwa cya Rambura muri Nyabihu na ho cyarahagaragaye
Ikibazo cy’uburwayi bwibasira abakobwa cyagaragaye no ku kigo cy’abakobwa cya Rambura muri Nyabihu na ho cyarahagaragaye

"Kamere y’iyi ndwara ni uko ikunda kwibasira abakobwa cyane, bimera nk’igicuri, igafata urungano rw’abari hamwe nk’uku bari mu mashuri".

Undi muganga w’indwara zo mu mutwe witwa Uwimana Eugenie ukorera i Butaro mu karere ka Burera agira ati "Nkiri mu mashuri yisumbuye mu 1998, ku ishuri nigagaho habayeho indwara nk’izi, aho abantu bavugisha ibimenyetso by’umubiri"

"Barasepfura, bikubita hasi, bigaragarura hasi bagahoberana, ni indwara utabasha kumenya no kuvugisha umunwa wawe, uramutse uyimenye wavuga ko urwaye bakakuvura".

Uwimana akomeza agira ati "Icyo twabonye aba bana bahuriyeho bose, ni ubwoba batewe n’ibintu bitandukanye twebwe tutarabasha kumenya ariko tukirimo gushakisha".

Ati "Nibuka ko muri raporo y’uku kwezi gushize kwa gatanu, ku bitaro bya Butaro bivura indwara zo mu mutwe twakiriye abarwayi 166 barimo 34 bafite indwara imeze nk’iyi (yitwa trouble somatoforme).

Aba baganga bakomeza bavuga ko iyi ndwara ifite amazina menshi ariko ko izwi cyane mu cyongereza nka "Conversion disorder".

Bose bahuriza ku kuba nta gihe kizwi umuntu wayirwaye ashobora gukiriraho, kuko ngo biterwa n’imiterere yihariye ya buri wese.

Umuganga uvura indwara zo mu mutwe ku bitaro bya Ruhengeri, Uwamahoro Françoise, agira ati "Nshobora kuvurwa mu minsi ibiri ngakira, mu cyumweru cyangwa se nkamara ukwezi ndetse n’umwaka ntarakira".

Mu baganga batandukanye baganiriye na Kigali Today, nta wigeze yemera ko indwara yafashe aba bana b’abakobwa yatewe n’inkingo zitandukanye bagiye bahabwa.

Umuturage witwa Dusabemariya Jacqueline w’i Rambura hafi y’ikigo cy’amashuri cya Saint Rosaire, avuga ko nta gihe na kimwe yigeze yumva iby’iyi ndwara itera abantu kunegekara mu mavi bitewe n’ibibazo by’imitekerereze umuntu yagize.

Mu bantu bose baganiriye na Kigali Today, ntawubasha gusobanura impamvu nyayo iyi ndwara itagaragaye mu baturanyi b’amashuri yombi y’abakobwa cyangwa mu bakobwa bigana n’abahungu.

Hari abana b’abakobwa biga muri NEGA na Saint Rosaire bavuga ko bumvise abahera kuri iki kibazo bakabasesereza, nyamara ngo barababeshyera.

N’ubwo banegekara mu mavi "kubera ibibazo bijyanye n’imitekerereze nk’uko abaganga babivuga", ibindi bice by’umubiri nk’ubwonko birakora neza ku buryo ngo babasha kwiga bakanatsinda mu ishuri.

Icyakora umusaruro ngo ushobora kutazaba mwiza kuko bahora bataha iwabo cyangwa basiba kubera uburwayi.

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) ivuga ko ibifashijwemo n’iy’Ubuzima(MINISANTE), hagiyeho amatsinda y’abaganga bashinzwe kugumana n’aba bana b’abakobwa kugira ngo bamenye neza ikibazo bafite.

Inkuru bijyanye:

Nyabihu: Abanyeshuri b’abakobwa bibasiwe n’indwara ibatera kugagara mu mavi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Nabasuhuje ,nshimira numwandisti wiyinkuru,naho iyo rwara murebe neza kuko nonese ibyo bugo bibiri murwanda rwose nibyo gutekereza cyane? Nyamara ngo harirwara iterwa nokubura isukari!nayo umuntu ntakandagira amaguru ntambaraga zibazirimo

Jeff yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Ibigo byose bicumbikira abanyeshuri nihongerwe umwanya w’amasengesho, abayobozi babyo bashakire abanyeshuri bimwe kiliziya gatolika ikunze kwita "Amazi y’umugisha" abana bajye bakaraba. Banashakirwe amavuta ya Sainte Philomene bisige indwara irakira burundu. Murakoze

Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 23-06-2019  →  Musubize

Ntacyo narenzaho uretse kwihanganisha aba bana babakobwa bagize ikibazo gikomeye kandi kinatunguranye,gusa abaganga bakomeze bakurikirane icyikibazo bitaribyakomera

U.ALINE yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Ubutumwa ko nsomye nkabubura mwanditsi

Kagabo Pierre yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ati"Bigaragara ko umwana ashaka gutanga ubutumwa ko hari ibintu bitagenda neza muri we, ariko kubera ko atabasha kubivuga mu magambo, umubiri we ubigaragaza mu bimenyetso nk’ibyo urimo kubona".

Ibyo ni ibitangazwa na muganga, uvuga ko hari ibibazo babuze uko basobanura,

Ubwo nawe wagerageza kureba ibibazo abana b’abakobwa muri iki gihugu bagira, ukabitubwira bikigwaho kugira ngo n’ubutaha abantu batazajya barwara ihungabana nk’iri

Simon K yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Abaganga nibashakashake, nyabune itavaho itumugariza abari bacu!

Raphael yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Muraho?Abavugako iriyandwara iva kumitekerereze sibyemeye kuberako nanjye ubwanjye maze icyumweru nyirwaye itandukanuro ni uko ari ukugurukumwe kwarwaye abashakashatsi bacu nibashyiremo imbaraga naho ibimenyetso byuburwayi bwomumutwe simpujije nabo ikirikumfasha ni ugushyushya amazi nkikanda nkoresheje bimwe mubyatsi gakondo narangiza ngisiga poumade,naho ikibazo kimitekerereze simbyemeye kandi indwara zimwe nazimwe zishobora guhurira
Kukimenyetso kimwe,urugero:urwaye marariya ashobora kugira bimwe mubimenyetso byurwaye ibicurane cyangwa inkorora

Motari yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Wiriwe! Ntaho wahera uhakana ibyo abaganga barimo bavuga, kuko nawe niba ibimenyetso ari bimwe ubwo nawe urarwaye, ahubwo wakwegera abo baganga bakagufasha, kuko ushobora gusanga ibyo ukoreshe wivura ari ibyo kubeshya intekerezo zawe.

Toto yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ndabasuhuje. Sinzi niba Atari zimwe ariko umwana wanjye w’umuhungu was 10ans aherutse kurwara indwara isa niyo nkeka ko ari imbasa yamufashe nawe mtiyagendaga. Gusa ubu ameze neza mukomeze mutumenyeshe.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ese kuki yibasira abakobwa gusa?

Rwamukwaya yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

biratangaje kweri

kwizera yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka