Uganda: Umubare w’abandura Ebola ukomeje kwiyongera

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda rivuga ko abantu 11 bamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola mu Majyaruguru ya Uganda mu Karere ka Mubende.

Abantu 25 bari gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima aho 6 muri bo byemejwe ko banduye iyi ndwara mu gihe 19 muri bo bikekwa ko baba baranduye iki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda isobanura ko abantu 58 bahuye n’abanduye iki cyorezo.

Aba bose 58 bashyizwe mu kato ndetse hakomeje gushakishwa amakuru y’abo bahuye kugira ngo na bo bakurikiranwe.

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Jane Ruth, yasabye abaturage gukaza isuku yo gukaraba intoki no kwirinda kujya ahari abantu benshi ndetse ko bagomba gushyira ubukarabiro ahahurirwa n’abantu benshi kugira ngo birinde ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ibihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda byasabye aturage babyo kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse no gukaza ingamba zose zo kuyikumira kugira ngo itagera mu gihugu.

MINISANTE ishishikariza buri wese kutirara no gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira iki cyorezo kugira ngo kitagera mu Gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yaboneyeho gukangurira buri wese kwirinda Ebola kuko byoroshye kuyikumira iyo hitawe ku isuku kandi hakirindwa gusura, gusurwa no guhura n’abantu baturutse ahavuzwe icyorezo.

Ibimenyetso bya Ebola birimo kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (OMS) rirahamagarira ibihugu bihana imbibi na Uganda gukumira iki cyorezo kugira ngo kitinjira mu bihugu byabo. Ibi bizajyerwaho hapimwa abinjira n’abasohoka muri Uganda aho bishoboka bakaba bahagarika ingendo zitari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka