Nubwo nta mibare y’abantu barwaye iyo ndwara mu Rwanda igaragazwa, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, 32% by’abirabura n’abafite inkomoko muri Afrika (Afro-americans) barwaye hypertension.
23% by’abakomoka mu bihugu byo muri Amerika yo hagati n’iyo Amajyepfo (whites na latinos) nabo bafite iyi ndwara ya hypertension.
Ibijyanye n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso ubwabyo tuzabireba mu nyandiko itaha, muri iyi nyandiko turabanza turebe uburyo amaraso atembera mu mubiri w’umuntu.
Ubusanzwe amaraso atwara intungamubiri na oxygene mu ngingo zitandukanye aho zikenewe hanyuma akagarukana n’imyanda kugira ngo umubiri ushobore kuwusohora.
Imitsi amaraso atemberamo irimo ibice bibiri binini by’ingenzi, iyo bita imijyana ivana amaraso mu mutima. Umutima ukora nk’ipompe ituma amaraso abona imbaraga zo gutembera, hanyuma amaraso akagaruka ava mu ngingo asubira mu mutima aciye mu mitsi yitwa imigarura. Aho iyi mitsi ihurira haba udutsi duto cyane twitwa capillaires.

Iyo umutima utera ugira ibice bibiri by’ingenzi: hari igihe amaraso aba agarutse ava mu migarura yinjira mu mutima, iki gice kitwa diastole.
Iyo umutima umaze kuzura uratera bigatuma ayo maraso yinjira muri ya mijyana twavuze haruguru afite imbaraga zituma amaraso agera mu ngingo zose, iki gice kitwa systole.
Iyo umuganga cyangwa umuforomo akubwiye imibare ijyanye n’umuvuduko w’amaraso akubwira buri gihe imibare ibiri: urugero nka 110/70mmHg. Ni ukuvuga ngo 110 ni umuvuduko w’amaraso igihe umutima uri muri cya gihe cyo gupompa (systole) naho 70 ni umuvuduko w’amaraso igihe umutima uri kwakira amaraso avuye mu migarura (diastole) naho mmHg’ ni urugero rukoreshwa mu gupima umuvuduko w’amaraso.
Hari umuvuduko ukenewe kugira ngo amaraso ashobore kugera mu ngingo zose z’umubiri harimo n’iza ngombwa nk’ubwonko, impyiko n’izindi. Iyo uwo muvuduko ubaye muto, ingingo zose zirahababarira zigakora nabi, iyo ubaye munini bikabije nanone ingingo zirahababarira.
Ubutaha tuzaganira ku mibare ifatirwaho nk’iyo umuvuduko ukabije, impamvu zitera umuvuduko ukabije, uburyo bukoreshwa mu gusuzuma, kuvura no kwirinda indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Hirwa Kagabo Dieudonné
Icyitonderwa: Ntihagire ushingira kuri iyi nyandiko ngo yivure cyangwa ngo ahindure uburyo yavurwaga, ni uburyo bwo gufasha gusobanukirwa indwara ntabwo bisimbura kuvurwa n’umuganga.
Uwaba afite ikibazo, icyifuzo cyangwa igitekerezo kuri iyi nyandiko yanyadikira kuri iyi adresse:[email protected].
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimujyakunsubiza cishe Ku wattsapp 0727960067
Wambwira uko umuvuduko wagabanuka kuko mporanjya kwamuganga ngasanga 15/90 mumbwiruko byagabanuka
murakoze kutugezaho uburyo umubiri ukora ndetse n’uko no gusobanukirwa n’ubwo burwayi muzatugezeho n’uko bwirindwa.