Rulindo: Arwaye indwara yaburiwe umuti

Umubyeyi witwa Kamucyera Belancile utuye mu mudugudu wa Buvumo, akagari ka Mukoto, umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo arwaye indwara yo kubwimba amaguru amaranye imyaka 18 ariko kugeza n’ubu yaburiwe umuti.

Kamucyera ngo yagiye kwa muganga hatandukanye ndetse yagerageje no kwivuza mu Kinyarwanda biranga, kugeza igihe bimuviriyemo ubumuga bukabije budashobora gutuma hari icyo yakwimarira.

Yagize ati “natangiye kurwara amaguru muri 94, nkajya numva birandya ariko bidakabije nkagira ngo bizakira. Nagiye njya kwa muganga bampa imiti itandukanye nkagira ngo bizakira, ariko kugeza ubu aho kugira ngo bikire bigenda byiyongera ku buryo ubu kugenda bitanyorohera”.

Avuga ko adashobora kugenda urugendo rurerure ngo kuko iyo akandagiye hasi ababara cyane bigatuma ahora yiyicariye mu rugo. Ubuyobozi bwagerageje kumufasha bumuha bimwe mu byo yari akeneye birimo mituweri n’inka ariko ntacyo byamumariye.

Arwaye iyi ndwara kuva mu mwaka w'i994.
Arwaye iyi ndwara kuva mu mwaka w’i994.

Inka yahawe muri gahunda ya Girinka ariko yanze kubyara arayigurisha kugira ngo agure izabasha kubyara. Ati “Kugeza ubu ntegereje ko ibyara kuko nibyara numva ari bwo nzabasha kuva mu bukene ”.

Kamucyera yagize ati “ibibazo by’uburwayi nasaga nuwabyakiriye none se ko kwa muganga bambwiye ko ntashobora gukira. Ahubwo ikibazo kinkomereye ni icy’ubukene; kuba ntabasha kubona agafaranga biranzonga kuko urabona ubu bumuga ntacyo nabasha kubukorana”.

Abana be batatu nabo ngo baracyari bato ku buryo batabasha kumucira inshuro; ariko umukuru yavuye mu ishuri kugira ngo ajye ahinga abashe gutunga barumuna be.

Uyu mubyeyi avuga ko uwamufasha agakira ubu burwayi yaba amufashije kuko ngo uburwayi afite bw’amaguru bumubabaza cyane kandi bukaba bumubuza kugira umurimo yakwikorera.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uwo mubyeyi arababaje rwose. Iyo ndwara bayite erysipele mu gifaransa. Iterwa na streptocoque yinjira mu mubiri iciye nko mugisebe. Igenda na fièvre ihoraho n’ububabare nk’ubwo uwo mubyeyi atangaza.
Ishobora kuvurwa na za antibiotiques nka pénicilline cyangwa pyostacine mu madoze menshi. Bisaba umurwayi kuruhuka, no kuvura igisebe ku buryo bwa seriye.
Bisaba kandi ko umuntu yisuzumisha indwara nka za diabète cyangwa hypertension kuko zigendana n’iyo ndwara ya erysipele.
Nizere ko azagera aho akoroherwa byaba byiza agakira.

Sylvie yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

muzadushyirireho numero za teiephone ye tubashe kumufasha

chantal yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

muzadushyirireho numero za teiephone ye tubashe kumufasha

chantal yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Iyo ndwara uwo mubyeyi nayizanire Yezu Nyirimpuhwe izakira.

Alex yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka