Ruhango: Arashishikariza abo basambanye kwipimisha nyuma yo kumenya ko afite SIDA
Jean Pierre Ntawusigiryayo w’imyaka 54, utuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, yafashe icyemezo cyo gukangurira bagenzi be bakoranye impibonano mpuzabitsina kujya kwipimisha bakamenya uko bahagaze, nyuma yo kumenya ko afite virus itera SIDA.
Ntawusigiryayo avuga ko yaje kumenya ko abana na virusi itera SIDA mu 1990, iza gutuma ampfakara asigarana abana batandatu. Agira ati “Nari mwiza pe, ariko ubusore bwanjye mbukoresha nabi, kuko nta mukobwa nasabaga ngo anyime bitewe n’uko nari nteye, naryamanye n’umubare w’abakobwa ntazi”.
Uyu musaza avuga ko yaje kumenya ko abana na virus itera SIDA, ariheba ariko aza kugera aho afata icyemezo cyo kwiyakira. Yariyakiriye ubundi afata icyemezo cyo kugenda abwira abantu azi baryamanye kwipimisha.

Ati: “Nagiye mu duce tw’Amayaga nkajya mbwira abantu nti uzi wese ko yasambanye na Jean Pierre amenye ko afite SIDA”.
Ntawusigiryayo avuga ko yatangiye no kujya yinjira mu nsengero agatanga ubuhamya bw’uko yanduye, agashishikariza abandi gutinyuka bakipimisha bakamenya uko bahagaze. Ati: “Hari n’ubwo nabaga ndimo gutanga ubuhamya imbere yanjye nkabona abo twasambanye”.
Nyuma yo kwiyakira, ubu Jean Pierre avuga ko ntacyo abaye ndetse ko atunze urugo rwe n’abanta be nta kibazo ahura nacyo.
Uku kwiyakira kwatumye n’akarere ka Ruhango kamugirira icyizere, ku buryo ubu hari ibikorwa byinshi akarere kamwifashisha, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Jolie Germaine Mugeni.
Ntawusigiryayo akangurira buri muntu wese ugiye kwipimisha agasanga yaranduye, ko bidakwiye kumubera icyibazo, ahubwo ko akwiye kubyakira kuko nyuma yo kwandura ubuzima bukomeza nk’ibisanzwe.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu musaza nanjye ndamuzi pe agira morale ahubwo niba abanduye bose bameraga nkawe bakiyitaho bagasenga bakitabira gahunda za gouvernement kandi bakakaba abanyakuri nk’uko mbimubonaho igihugu cyahorana umucyo kurushaho.
abasore nitutahavana isomo tuzipfire.ariko n’uwaba yaranduye nawe ubuzima ntiburangiye.