Rubavu : Ingamba zo kurwanya imirire mibi ziratanga umusaruro

Akarere ka Rubavu gashima ko ingamba zo kurwanya imirire mibi zafashwe zitanga icyizere ko Bwaki n’indwara zikomoka ku mirire mibi zizashira.

Raporo yakozwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka yagaragaje ko abana 102 ari bo basigaranye ikibazo cy’imirire mibi umubare utandukanye kure na 169 bari babonetse muri Mutarama 2012.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyizeho icyumweru cyo guhashya imirire mibi kuva tariki 25/09-05/10/2012.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirasafari Rusine Rachel, avuga ko umubare 102 nawo ugenda ugabanuka kandi ababyeyi bagasigarana amasomo yo gutegura indyo yuzuye ituma ababyeyi n’abana bagira imibereho myiza.

Nyirasafari Rusine Rachel, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rubavu.
Nyirasafari Rusine Rachel, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu.

Kuba akarere ka Rubavu karwaza imirire mibi ngo ni ibintu biteye agahinda kuko ako karere kagaburira uturere twose tw’u Rwanda ibirwanya bwaki birimo imboga, ibirayi, ibigori n’ibishyimbo byiyongeraho isambaza ziboneka mu kiyaga cya Kivu.

Imirire mibi ikomoka mu myumvire y’ababyeyi batita ku kugaburira abana indyo yuzuye ahandi ntibabone n’umwanya wo kubagaburira bagiye mu mirimo; nk’uko abaturage bo muri Kanama babitangaza, bakavuga ko akazi kenshi gatuma ababyeyi batita kubana.

Nk’imwe mu ngamba zo guhashya iki kibazo cy’imirire mibi, abajyanama b’ubuzima bahagurukiye kwegera ingo zifite ikibazo cy’imirire mibi zigishwa gutegura indyo yuzuye, kandi ababyeyi babyakira neza.

Indi mbogamizi ni ababyeyi batazi ko kuboneza urubyaro bigira umumaro mu kwita ku burere bw’abana. Mu mirenge nka Kanama na Nyakiliba hari imiryango umubyeyi yabaga atwite kandi arwaje bwabi abana batatu.

Nyirasafari Rusine aributsa ababyeyi ko kurera no kwita ku bana ari inshingano zabo kandi bakabyara abo bashoboye kurera cyane ko aka karere kaza ku mwanya wa 29 mu turere 30 mu kuboneza urubyaro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nanjye ntuye mumurenge wa Nyakiriba ariko hari abana jye mbona bagifite imirire mibi jye rero numva icyabikemura hazajyeho akagoroba k’ababyeyi hajye higishirizwamo amasomo menshi ajyanye n’imirire no kuboneza urubyaro intego izagerwaho twakwemera twese tukabigiramo uruhare

Frederic SIMBAHUNGA yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka