Nyanza: Ahitwa kuri 40 havugwa uburaya bapimwe Virusi itera SIDA

Imwe muri Quartier ( Karitsiye) yiyise kuri 40 iri mu Mujyi wa Nyanza ikaba izwiho kuberamo uburaya kuri uyu wa 4 Kamena 2015 yapimwemo virusi itera SIDA kugira ngo abahatuye bafashwe kumenya uko bahagaze maze bafate ingamba z’ubwirinzi.

Ufituwabo Angélique, Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo Nderabuzima cya Nyanza ari na cyo cyapimye ababyifuza, avuga ko batoranya aka gace kiyise kuri 40 byaturutse ku ngeso mbi y’uburaya ihavugwa kugira ngo bafashe abantu baho guhindura imyitwarire ishobora kubaganisha mu kwandura icyorezo cya SIDA.

Abo kuri 40 mu Mujyi wa Nyanza bapimwe icyorezo cya Sida.
Abo kuri 40 mu Mujyi wa Nyanza bapimwe icyorezo cya Sida.

Icyakora avuga ko mbere y’uko baza muri aka gace banabanje mu bindi bice na byo bivugwamo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nko ku Rwesero mu Mujyi wa Nyanza ariko ngo no mu bindi bice by’umujyi wa Nyanza gupima ababyifuza birakomeje.

Yagize ati “ Ubusanzwe iyo abantu bipimishirije ku kigo Nderabuzima ababyitabira baba bake ugereranyije ni yo tubasanze aho batuye tukabaha iyi serivisi itangirwa ubuntu”.

François Ziragobora w’imyaka 58 y’amavuko witabiriye iyi serivisi yo kwipimisha virusi itera SIDA ku bushake, avuga ko byamworoheye kumenya uko ahagaze atagiye ku kigo Nderabuzima.

Ati “Ubusanzwe naburaga umwanya kuko mbyuka njya gushaka ibitunga urugo ariko hano ndatashye ndipimisha menye uko mpagaze, ngiye gufate ingamba nkurikije uko ubuzima bwanjye babusanze”.

Aha ni ho kuri 40 mu Mujyi wa Nyanza.
Aha ni ho kuri 40 mu Mujyi wa Nyanza.

Undi mukobwa uri mu kigero cy’imyaka nka 20 y’amavuko wirinze kuba yatangaza amazina ye kubera impamvu ze bwite yavuze ko agiye kwitwara mu buryo butandukanye n’ubwo yari azwiho.

Mu magambo make yagize ati “ Ubu mvuye mu rujijo ngiye kwakira ibisubizo mpawe ariko mbere nari umuntu wibereye aho nkagenda ntazi uko merewe”.

Yakomeje agira inama urubyiruko rugenzi rwe kwitabira iyi serivisi yo kwipimisha virusi itera SIDA kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Imibare itangwa n’Ikigo Nderabuzima cya Nyanza irerekana ko abantu barenga 170 ari bo bajya kuhafatira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka