Nyanza: Abantu 3 bamaze gupfa bashobora kuba bazira inzoga y’inkorano

Niyomugabo Nyandwi w’imyaka 38 wapfuye ku mugoroba wa tariki 09/02/2012 ni umuntu wa gatatu upfuye muri iki cyumweru bikekwa ko bazira inzoga y’inkorano banyweye tariki 06/02/2012 ahitwa i Mwima mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abandi bapfuye muri iki cyumweru bishoboka ko bazize iyo nzoga ni Bizimana Paul wapfuye mu ijoro rya tariki 06/02/2012 na Kanamugire Jean Marie Vianney wapfuye tariki 08/02/2012. Bose basangiye inzoga kuwa mbere tariki 06/02/2012.

Kabasinga Emmanuel wabanaga na Niyomugabo mu nzu imwe avuga ko nyuma yo kuva gushyingura mugenzi we witwa Kanamugire, Niyomugabo yaje ataka umutwe.

Yasobanuye iby’urupfu rwa Niyomugabo muri aya magambo: “ku mugoroba wa tariki 09/02/2012 nka saa kumi n’ebyiri naratashye nsanga yarembye amerewe nabi cyane n’uko njya kubitekerereza umukuru w’umudugudu wacu mu gihe tugarutse ngo tumujyane kwa muganga dusanga yashizemo umwuka”.

Ibimenyetso abo bantu bose bagaragaza mbere yo gupfa ni ukubabara umutwe hanyuma bigasozwa no guhita bapfa nk’uko byemezwa na bamwe mu baturage bo muri uwo mudugudu.

Hari abaturage bavuga ko abapfuye bose bashobora kuba bararogewe mu nzoga. Bagize bati “Inzoga barazibeshyera kuko dusanzwe tuzinywa ntizigire icyo zidutwara ahubwo bari kuziturogeramo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwo bwemeza ko abo bantu bicwa n’inzoga zinkorano zikorwa mu ifumbire n’amatafari nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, abivuga.

Kubera izo mpfu zikurikiranye kandi zitavugwaho rumwe, ubu umurambo wa Niyomugabo ugiye koherezwa i Kigali kugirango hamenyekane icyateye urwo rupfu.

Umuyobozi wa Nyanza avuga ko nyuma y’izo mpfu hafashwe ingamba zo gusaka ahantu hose hakekwa izo nzoga z’inkorano kugira ngo zitarushaho kumara abantu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari ibintu 2 ntumvikanaho n’abo bayobozi:
1)Inzoga z’inkorano ni iki? Inzoga zose ni inkorano kuko nta n’imwe iva mu ijuru cg ngo yireme ivuye mu busa. BRALIRWA ni urukanda rukora inzoga. Skol ikorwa n’uruganda rwa Rujugiro ruri mu Nzove. Inzoga zose ni inkorano, igitandukanye ni ibyo zikorwamo n’uburyo zikorwa.
2)Niba harapfuye abantu 3, sibo banyweye iyo nzoga bonyine: ntabwo abantu 3 ari bo bajya mu kabari bonyine. Ahubwo baba barozwe.

Mbonyuburyo yanditse ku itariki ya: 12-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka