Nyabihu: Urubyiruko n’ab’igitsina gore nibo benshi banduye virusi itera SIDA
Urubyiruko mu karere ka Nyabihu rurashishikarizwa cyane kwirinda virusi itera SIDA no kurangwa n’uburere bwiza nyuma yaho bigaragariye ko abibasiwe cyane no kwandura virusi itera SIDA ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 25.
Ikindi imibare igaragaza nuko ab’igitsina gore aribo bagaragaza umubare munini cyane w’abafite virusi itera SIDA ugereranije n’abagabo; nk’uko bitangazwa na Nzitonda Sostene ufite guhuza ibikorwa byo kurwanya SIDA mu karere ka Nyabihu mu nshingano ze.
Impamvu ngo ni uko abagore ahanini aribo usanga bigaragaza cyane bagahamya ko bafite ubwandu bwa SIDA mu gihe abagabo usanga bakihagazeho. No mu mashyirahamwe agera kuri 44 y’abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA usanga higanjemo abagore; nk’uko Sostene yabigarutseho.
Ikindi kandi ngo usanga abagore ari nabo banigaragaza cyane mu bikorwa bitandukanye nk’iby’uburaya n’ibindi. Gusa abari ku isonga mu gukwirakwiza ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bakaba ari abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Nyabihu bagenda bagaragara mu masantire akomeye nka za Mukamira, Kora, Gasiza n’ahandi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, akarere ka Nyabihu kashyizeho ingamba nyinshi zo kurwanya SIDA zirimo kwegera urubyiruko mu mirenge no mu mashuri, rushishikarizwa kwirinda virusi itera SIDA kuko arirwo rukunze kwibasirwa.

Hazanibandwa kandi ku kurushaho kwegera abakwirakwiza iyi virusi cyane ni ukuvuga indaya, kugira ngo zigirwe inama yo kureka uyu mwuga ukojeje isoni bagakora ibindi dore ko bamwe begerewe bagiye babivamo bakajya mu yindi myuga.
Inama nyamukuru abaturage bose bagirwa ni ugushyira imbere kwifata ku batarashaka, ubudahemuka ku bashakanye ndetse no gukoresha agakingirizo ku bananiwe n’ibi byombi.
Ikindi kandi uburere bwiza ku bana batozwa umuco n’ingangagaciro nziza bigashyirwa imbere nk’uko Sostene abisaba abaturage.
Imibare igaragaza ko mu karere ka Nyabihu abarenga 2000 banduye virusi itera SIDA gusa ngo uyu mubare ni muto kuko Nzitonda avuga ko ababa batigaragaje ari bo benshi. Muri bo ab’igitsina gore bakaba bafata umubare munini.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa muri 2010 mu Rwanda, bwerekanye ko abagera kuri 3% bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda. Gusa ikigamijwe akaba ari uko uyu mubare utagumya kwiyongera ari nayo mpamvu uturere twose dusabwa kubigiramo uruhare.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|