Mu bakingiwe harimo abapfuye ariko byaturutse ku bundi burwayi bari basanganywe – RBC

Mu gihe inkuru muri iyi minsi zacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, zivuga ko mu bakingiwe harimo n’abari kwicwa na COVID-19, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwatanze ibisobanuro byimbitse kuri icyo kibazo, bwemeza ko hari batatu mu bakingiwe bapfuye, ariko ko bishwe n’izindi ndwara bari basanganywe.

Ni ibyatangarijwe mu kiganiro “Ubyumva ute” cya KT Radio cyo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, cyari cyatumiwemo inzego zinyuranye z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nzanzimana Sabin n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC
Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC

Abajijwe ku makuru akomeje gucicikana avuga ko mu bakomeje guhitanwa na COVID-19, harimo n’abakingiwe, Dr Nzanzimana yemeye ko hari batatu mu bakingiwe COVID-19 bagaragaye mu bitabye Imana, ariko asaba Abanyarwanda gusobanukirwa neza ko gukingirwa COVID-19 bidakuraho ko umuntu yakwicwa n’izindi ndwara aba asanzwe arwaye.

Yemeje ko abapfuye ariko barakingiwe COVID-19, bishwe n’izindi ndwara bari basanganywe, amara impungenge Abanyarwanda badafite amakuru ku rukingo aho abizeza ko inkingo za COVID-19 bahabwa zizewe kandi zifite ubuziranenge bwuzuye mu gukumira icyo cyorezo.

Ati “Buriya urukingo rwa COVID-19, ntabwo rukingira izindi ndwara umuntu yaba afite zishobora no kumuhitana, rero mu bantu bakingiwe, ni byo harimo abagera kuri batatu baje kwitaba Imana nyuma y’uko babonye urukingo, bidaturutse ku rukingo bitanaturutse kuri COVID-19 ubwayo, ariko biturutse ku bundi burwayi bukomeye baba bafite”.

Arongera ati “Abo rero batatu, ni byo barapfuye ndetse ntibinatangaje ko hari n’abandi bashobora kuzakingirwa bakitaba Imana, urabona ushobora kuba warabonye urukingo ejo ukaba wagira impanuka, n’iyo mpanuka ikaba unarwaye banagupimyemo COVID-19, ibyo ni ibisanzwe”.

Uwo muyobozi, yavuze ko urukingo rufite akamaro gakomeye. Ati “Ikintu twabonye muri izi nkingo, ni uko abazihawe hafi 99%, n’iyo ubapimye usanga nta bibazo byinshi bafite ugereranyije n’abatarakingiwe. Urukingo rufite akamaro gakomeye, iyaba twari tuzibonye nyinshi ngo dukingire hanyuma tunakangurire abantu kwifata, ariko tuzi ko ntawe izahitana cyangwa ngo ajye kongererwa umwuka”.

Dr Nsanzimana abajijwe urugendo rw’ibihugu bya Afurika mu kwivumburira inkingo cyangwa imiti, yavuze ko ubushobozi bwo gukora imiti muri Afurika buri kuri 1%, mu gihe ubushobozi bwo gukora inkingo Afurika iri kuri 0,01% n’ubwo ubwinshi bw’indwara isi ifite, 70% zose ziboneka muri Afurika.

Avuga ko mu myaka itanu iri imbere hazaba harabaye impinduka zifatika, mu kuzamura urwego rwo gukora imiti n’inkingo.

Ati “Ndahamya ko mu myaka itanu iri imbere bitazaba bimeze gutya, kuko duhereye hano iwacu COVID-19 yaduhumuye amaso, indi COVID-19 izaza, kuko iki ntabwo ari cyo cyorezo cya nyuma, abantu babyumve si cyo cya nyuma si na cyo cya mbere, ariko bizasiga urwego rw’ubuzima n’abashakashatsi mu buzima mu Rwanda no muri Afurika hari icyo bakoze, keretse abazakomeza gusinzira, ariko twe ndahamya ko twakangutse”.

Minisitiri Gatabazi JMV yunze mu ry’Umuyobozi wa RBC, asaba abantu guhindura imyumvire, birinda gukwiza amakuru y’impuha kandi aca igikuba.

Ati “Akenshi burya mu itangazamakuru mujye mwirinda utuntu abantu buririraho kugira ngo barangaze n’abandi, mu biganiro nk’ibi tuvuge umuntu ashobora kuvuga ngo yabonye urukingo arapfa, byica ibindi byose, kandi uwabonye urukingo yakora impanuka agapfa, uwabonye urukingo asanzwe afite HIV yamwica, uwabonye urukingo afite diyabete igeze ku rwego ruhanitse yapfa, uwabonye urukingo afite umuvuduko w’amaraso ugeze ku rwego rwo hejuru yapfa”.

Arongera ati “Ariko abantu bashobora gufata umunsi wose, bavuga ngo umuntu yabonye urukingo none yapfuye, bishatse kuvuga rero ko urukingo ntacyo ruvuze? Ibyo si byo rwose abantu bahindure imyumvire”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka