Mu Rwanda habonetse abarwayi 10 bonyine ba COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 10 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 22 bakize.

Abo barwayi bashya 10 babonetse mu bipimo 1,603, bakaba barimo 5 babonetse muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi). Mu turere twa Bugesera, Burera, Gatsibo, Gicumbi na Nyamagabe habonetse umurwayi umwe muri buri Karere.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,634 muri bo abamaze gukira ni 2,789 naho abakivurwa ni 1,823.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni makumyabiri na babiri (22). Uwa makumyabiri na babiri ni umubyeyi w’imyaka 62 witabye Imana i Kigali ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza rwose corona irikugabanyuka ariko natwe batafuguriye nibaturebe rwose abagisha ibinyabizinga turihabi rwose kagame natuvuganire inzara mubana irihabi

Iradukunda yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Corona yagabanutse turishimye ariko natwe mudutekerezeho kuko turababaye abigisha ibinyabizinga rwose turapfuye inzara niyose rwose umubyeyi wacu kagame turamusaba NGO aturejyerepe

Iradukunda yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka