Mu Rwanda habonetse abandi bane barwaye #COVID19

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, mu Rwanda habonetse abandi barwayi bane bashya banduye COVID-19. Abo bagaragaye mu bipimo 1,047 byafashwe uyu munsi, mu gihe ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa mu Rwanda ari 34,350.

Byatumye umubare w’abamaze kugaragaraho icyo cyorezo mu Rwanda ugera ku bantu 259, muri bo 124 bakaba bamaze gukira harimo abantu bane bakize uyu munsi, naho abakirwaye ni 135.

MINISANTE ivuga ko imibare mishya y’abandura ifitanye isano n’ubwiyongere bw’imibare y’abanduye COVID-19 mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Abarwayi bose ngo barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo baroroherwa, nk’uko iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza ya leta, hitabwaho cyane cyane gukaraba kenshi kandi bakaguma mu ngo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse n’iyo bahuye n’abandi benshi nko mu nsisiro n’ahatuye imiryango myinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka