Marburg: Imihango yo gusezera mu rugo no mu rusengero uwitabye Imana irabujijwe

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizeho amabwiriza yo kwirinda indwara ya Marburg, arimo kubuza Abaturarwanda gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu rugo, mu rusengero cyangwa mu musigiti.

Guherekeza abishwe n'ibyorezo bisaba kwigengesera kugira ngo batanduza abandi
Guherekeza abishwe n’ibyorezo bisaba kwigengesera kugira ngo batanduza abandi

Itangazo rya MINISANTE rivuga ko iyo mihango izajya ibera ku bitaro ahabugenewe, kandi yitabirwe n’abantu bagenwe.

Iri tangazo rivuga ko igihe uwapfuye yazize Marburg, nta kiriyo gikorwa gihuza abantu benshi mu rugo
kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo ku bagize umuryango n’ababatabara, kandi ko gushyingura uwazize Marburg byitabirwa n‘abantu batarenze 50.

Mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu mavuriro, muri iyi minsi, gusura abarwayi mu mavuriro yose bibaye bisubitswe mu gihe cy’iminsi 14, umurwayi akaba yemerewe kugira umurwaza umwe ushobora gusimburwa.

Amavuriro yose asabwa kugena uburyo bwihariye bwo kwakira abaje bagaragaza ibimenyetso bisa n’ibya Marburg, hakoreshwa uburyo bwo kwirinda bwagenwe bwitwa “IPC”.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

MINISANTE isaba abantu kwirinda kwegerana cyane no gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso, kandi bakagira umuco w’isuku harimo no gukaraba intoki.

Ibimenyetso by’ingenzi biranga
uburwayi bwa Marburg birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Hagati aho MINISANTE yatangaje ko kuri iki Cyumweru abandi bantu babiri bitabye Imana bazize icyorezo cya Marburg, bakaba biyongereye ku bandi batandatu bari bapfuye mbere yaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka