Kwipimisha SIDA byamufashije kubana nayo igihe kinini

Umukecuru utuye mu karere ka Rulindo yemeza ko kuba amaze imyaka 10 abana n’agakoko gatera SIDA kandi akaba yumva agifite imbaraga byaratewe no kwipimisha kare akamenya uko abyitwaramo.

Ngo yafashe gahunda yo kwipimisha nyuma y’imayaka 18 umugabo we yitabye Imana. Umugabo we atarapfa yakundaga kurwara ibibyimba, bigatuma akeka ko yaba yaranduye.

Yagize ati “Sinigeze menya icyamwishe kuko numvaga ari uburozi. Naje kumenya icyamwishe aruko nipimishije. Natangiye kunywa imiti mfite abasirikare 71 none ubu ndi ku basirikare 600 n’imisago”.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko hari ibintu bimwe mu byamufashije kubaho iyo myaka yose ngo kuko kuri we yumva ari myinshi ugereranije n’igihe umugabo we yapfiriye n’uko yapfuye ameze.

Yagize ati “icyanfashije kuramba nuko nabashije kwiyakira sinihebe. Ikindi ni uko nifashe neza, nyuma yo kuba umupfakazi nirinze gusambana, kuko nangaga kwiyandarika bityo ubuzima bwanjye ndabusigasira. Nagerageje gushakisha udufaranga nkabona indyo yuzuye”.

Uyu mubyeyi agira inama abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kwifata neza bakirinda kunaniza umubiri kuko iyo winaniza umubiri ucika intege ugatangira gutakaza abasirikare. Iyo umuntu yanduye agerageza kurya neza no kwiyoroshya mu buzima ubundi ugafata imiti neza kandi ku gihe.

Ikiza cyo kwipimisha ngo ni uko ushobora gufata imiti igabanya ubukana bityo ubuzima bugakomeza kandi ntakomeze kwiheba avuga ngo ejo nzapfa.

Kuba rero umuntu abana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA ntibivuga ko agomba gupfa ahubwo akomeza ubuzima nk’uko bisanzwe, kandi ntihagire gahunda n’imwe areka yo kumuteza imbere.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka