Kuzana uruhara ku bagabo ngo byaba bifitanye isano n’indwara y’umutima

Abagabo batakaza umusatsi wabo (kumera uruhara hejuru ku mutwe), ngo baba bafite ibyago byo kurwara umutima kurusha abagabo badafite uruhara nk’uko bitangazwa n’ubushakashatsi buherutse gukorwa na kaminuza ya Tokyo mu Buyapani.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe ku bantu 37.000, ababukoze bakemeza ko 32% by’abakozweho ubushakashatsi basanze bafite ibyago byinshi byo kurwara umutima. Kaminuza ya Tokyo ivuga ko kugeza ubu itabi n’umubyibuho ukabije ari byo bya mbere bitera ingaruka nyinshi zo kurwara umutima.

Umuryango w’abongereza wita ku mutima The British Heart Foundation uvuga ko abagabo batagomba guhangayikishwa n’umusatsi wabo, ahubwo bagomba kwitondera umubyibuho ukabije bakareka no kunywa itabi.

Kumera uruhara rwo hejuru ngo bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara z'umutima.
Kumera uruhara rwo hejuru ngo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara z’umutima.

The British Heart Foundation iti “gutakaza umusatsi ni ibintu bikunze kubaho ku bagabo benshi ku isi yose. Abenshi usanga umusatsi wabo utangira kugabanuka ku mutwe bageze mu myaka 50, 80% bakagera mu myaka 70 baramaze kumera impara”.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Tokyo bari bamaze imyaka bagerageza kureba isano yaba iri hagati yo kumera uruhara mu gitwariro no kurwara umutima, ariko nyuma y’ubushakashatsi bwabo baremeza ko uruhara rushobora kuba ikimenyetso cy’uko umuntu ashobora kuba yarwara umutima, n’ubwo gutakaza umusatsi bitavuga kurwara umutima.

Basoza ubushakashatsi bwabo basaba abagabo bafite uruhara kudahagarika imitima, ahubwo bagahangayikishwa n’ibyo bashobora guhindura (kunywa itabi n’umubyibuho ukabije), kurusha guhangayikishwa n’ibyo batabasha guhagarika (kumera uruhara).

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 3 )

Nitwa Manzi theoneste,ubu mfite imyaka 29 nabangamirwaga nuruhara, nagerageje kwivuriza ahantu hatandukanye ariko byari byaranze,kuko nagiraga ipfunwe iyo nisangaga murungano rwanjye arinjyewe ufite uruhara,rero ntibyatinze nagiriwe ubuntu bwo kumenya ikigo cyabanyamerika gikorera mumugi wa kigali, nagiyeyo baramfasha ubu umusatsi waragarutse rwose,ndashima Imana, nawe ubashaka wabahamagara kuri 0783700426/0732509289 iyi niyo nyituro mbaha yo kubamamariza ibikorwa byabo

Manzi theoneste yanditse ku itariki ya: 7-05-2025  →  Musubize

Mwongeye kwirirwa nange nahuye nikibazo cyuruhara nkiri muto gusa nagize amahirwe mpura numuvandimwe andangira ikigo cyabanyamerika gikorera mumugi wa kigali njyayo baramfasha ubu mfite umusatsi rwose nawe wahamagara muganga kuri 0783122103

uwimana claire yanditse ku itariki ya: 12-01-2025  →  Musubize

bandanya muduha impanuro

gendro yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka