Byavugiwe mu nama ya 5 ihuza impuguke zo muri Afurika zikora ubushakashatsi kuri virusi ya "influenza" ari yo itera ibicurane (grippe).

Izi mpuguke ziriga ku buryo iyi ndwara yakwirindwa banakangurira abantu kuyivuza neza nubwo itagira ingaruka zikomeye z’ako kanya.
Iyi nama ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa 9 Werurwe 2016, ikazamara iminsi itatu, yateguwe na MINISANTE ku bufatanye n’umuryango w’abo bashakashatsi muri Afurika (ANISE).
Ifite intego yo gukangurira abandi bashakashatsi gukomeza gukora kuri iyi virusi kugira ngo itazongera kuzahaza abatuye isi, nk’uko byagenze mu myaka ya 2008 na 2009.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, avuga ko inama nk’izi zibutsa abita ku buzima bw’abantu guhora biteguye.
Ati “Mu Rwanda, nta ngaruka zikomeye turabona nk’ahandi ku isi ariko tugomba guhora twiteguye kuko natwe byatugeraho cyane ko igihugu cyacu kigendwa n’abantu benshi bo mu mpande zose z’isi. Tugomba kumenya kandi ko iyi ndwara yica nubwo bidakunze kubaho.”

Dr Nyamusore José, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), yavuze ko ibicurane bidakwiriye gufatwa nk’indwara yoroheje ngo birangirire aho abantu bativuje.
Yagize ati “Nubwo ibicurane atari icyorezo gihangayikishije igihugu, bigira ingaruka cyane nko ku bana kuko iyo bitavuwe neza bishobora kumuviramo umusonga, indwara zo mu matwi cyangwa mu muhogo, zikamuzahaza; bikaba byazamugiraho n’izindi ngaruka mbi cyane.”
Avuga kandi ko n’abandi bantu b’intege nke nk’abasaza, abakecuru n’abagore batwite, bagomba kuyivuza neza kuko na bo ibazahaza.
Ikindi ngo kuvura iyi ndwara biragora kuko yihinduranya, nk’uko Dr Nyamusore yakomeje abivuga.
Yagize ati “Grippe ni indwara iterwa na virusi kandi z’amoko menshi. Zihinduka bitewe n’ihindagurika ry’ikirere. Gusa ikira vuba ariko ikanagaruka nyuma y’igihe kitari kinini.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko buri mwaka, abantu bari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu ku isi, barwara grippe naho abari hagati y’ibihumbi 250 na 500 ikabahitana.
Ohereza igitekerezo
|