Bamwe mu bo Kigali Today yasanze bari kuvoma ku mugezi, bavuga ko bafite ikibazo cyo kutabona amazi meza.

Musenge Edsa avuga ko amazi mabi amaze kubatera indwa cyane cyane inzoka zo munda n’impiswi cyane ku bana.
Avuga ko iki kibazo cyo kutabona amazi meza bakimaranye imyaka myinshi, ku buryo bagiye bakigeza ku buyobozi ngo bubafashe kubagezaho amazi meza kimwe n’abandi baturage ariko amaso yaheze mu kirere.
Agira ati “Ubuse ntureba amazi tuvoma uko asa ubu muri iyi mvura yahindutse ibiziba nuku tuyavoma asa keretse mwebwe mutubarije igihe bazayaduhera.”

Mukansenga Angelique nawe avuga ko bafite ikibazo cy’amazi meza ku buryo ayo bavoma atari meza bayanyweraho kuko ntakundi babigenza.
Aba baturage bavuga ko usanga ikibazo cy’amazi iyo bigeze mu gihe cy’impeshyi byo biba bikomeye kuko usanga yarakamye burundu bakirirwa biruka imisozi bajya gushakisha aho bayakura.
Mukansenga avuga ko mu gihe cy’imvura usanga yahindutse ibiziba kuburyo bayatekesha ibiryo ugasanga byahinduye ibara kubera amazi mabi. Ati “Aya mazi mu bona yaduteye indwara cyane inzoka abana bacu bo barahazahariye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre, atangaza ko iki kibazo bakizi ariko ko amazi ari make muri aka karere.
Avuga ko umwihariko wo muri uyu murenge uterwa n’uko moteri iyakwirakwiza mu mirenge itaragezwayo ariko ko biri mu nyigo yakozwe ngo amzi agezwe kubaturage.
Ati “Iki kibazo turakizi ariko turimo gushakisa uburyo moteri iyazamura muyindi mirenge nayo yayahageza bityo abaturage bakabona amazi.”
Umuyobozi w’akarere agira inama abaturage ko bakwiye kujya babanza bagatunganya amazi ayariyo yose mbere yo kuyanywa kuko aribwo bazaba birinze indwara ziterwa no kunywa amazi mabi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|