Kugira abasirikare bahagije ku wanduye SIDA ntibikuraho ingamba zo kwirinda - Impuguke

Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri Sida mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko n’ubwo ufata imiti ya Sida neza agera aho akagira abasirikare bahagije na virus nkeya mu mubiri bityo akaba ashobora kutayanduza, bidakuraho ingamba zo kutayikwirakwiza.

Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri SIDA muri RBC
Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri SIDA muri RBC

Mu Karere ka Huye hari umugabo uvuga ko byabaye ngombwa ko ashaka abagore babiri, aza kumenya ko umutoya afite ubwandu bwa SIDA, mu gihe umukuru we, ndetse n’uyu mugabo ubwe, bo ari bazima.

Avuga ko yumva atareka aba bagore be bombi, ariko ko kuba umutoya afite ubwandu bwa SIDA bihora bimuteranya n’umukuru, usanga amubwira ko niba adashaka kureka umutoya yamugumana wenyine kuko we atiteguye kwandura SIDA, umugabo we ariko ntabikozwe.

Usanga agira ati “Kwa muganga batubwiye ko tugomba kwitwararika, tukifashisha agakingirizo igihe cy’imibonano mpuzabitsina na wa mugore ufite ubwandu, ariko njyewe agakingirizo singashyigikira cyane. Impamvu ni uko namaze gusobanukirwa ko ufata imiti neza atanduza. Kandi mu myaka tumaranye nta kibazo ndagira kuko nipimisha buri mezi atatu.”

Imvugo y’uyu mugabo yumvikanisha ko atajya yifashisha agakingirizo, nyamara Dr Eric Remera avuga ko bidakwiye.

Agira ati “Iyo umuntu afite virusi itera SIDA akanywa imiti neza, abasirikare bo mu mubiri bariyongera, na virusi ikagabanuka mu mubiri. Hari aho bigera virusi ikaba ari nkeya cyane ku buryo agera n’aho atanduza. Ariko ibyo si ibintu umuntu yakwizera 100%, akaba ari yo mpamvu yo kwifashisha agakingirizo.”

Yungamo ati “Ni ukuvuga ngo n’iyo abasirikare bo mu mubiri baba barabaye benshi, virusi yarabaye nkeya, uwanduye SIDA tumukangurira kwifashisha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ikindi ababana umwe afite SIDA undi atayifite, bagomba kujya kwa muganga kenshi kugira ngo babakurikirane.”

Dr Remera anavuga ko uretse agakingirizo, hari n’indi miti yaje bita PrEP (Pre Exposure Prophyilaxis) ugiye kugirana imibonano mpuzabitsina n’ufite ubwandu bwa SIDA ashobora kwifashisha mbere, yirinda kwandura.

Nanone ariko, kuba umuntu yafashe bene iyi miti na byo ngo ntibikuraho kwifashisha agakingirizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka