Korea yahaye u Rwanda ibikoresho byo gupima Covid-19 bisaga 75,000

Kuri uyuwa 23 Mata 2021, igihugu cya Korea cyashyikirije u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo bizafasha gupima Covid-19 abantu 75,625.

Kuri uyuwa 23 Mata 2021, igihugu cya Korea cyashyikirije u Rwanda inkunga y’ibipimo bya Covid-19 bizafasha gupima abantu 75,625.

Iyo nkunga yatanzwe na Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Jin Weon Chae, yakirwa n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, ikaba ifite agaciro k’Amadolari ya Amerika ibihumbi 300 (hafi miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Dr Nsanzimana yashimiye igihugu cya Korea kuri iyo nkunga kuko ari igisubizo mu guhangana na Covid-19, cyane ko bifasha kumenya abanduye bashya bagakurikiranwa, bakavurwa hakiri kare.

Ambasaderi Chae yavuze ko kugira ngo icyorezo cya Covid-19 gihashwe bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, kandi ko Korea nk’uko bisanzwe izakomeza kuba umufatanyabikorwa wa hafi w’u Rwanda mu kurwanya icyo cyorezo.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2020, Korea na none ibicishije mu mu Kigo cy’ubutwererane mpuzamahanga cy’icyo gihugu (KOICA), yari yahaye u Rwanda ibikoresho bitandukanye bya Laboratwari ngendanwa ndetse n’ibipimo bya Covid-19 (PCR), na byo byari bifite agaciro k’ibihumbi 300 by’Amadolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka