Kigali: Guhera ku myaka 18 bakingiwe Covid-19 (Amafoto)

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kanama 2021, u Rwanda rwatangiye icyiciro cya 3 cyo gukingira Covid-19 mu buryo bwagutse mu mujyi wa Kigali. Iki cyiciro kirareba abantu bafite imyaka 18 kuzamura, kikaba gitangiranye n’umujyi wa Kigali kuko ari cyo gice gituwe cyane, kikaba kinagaragaramo ubwandu bwinshi.

Inkingo zatangiwe ahantu (site) hatandukanye mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Hari amatsinda kandi ari kugenda urugo ku rundi kugira ngo bakingire abafite imbogamizi zituma batagera aho inkingo zitangirwa, nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyabitangaje.

Kuri site zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, abaturage bitabiriye gufata urukingo ari benshi. Hari kandi amatsinda yayoboraga abantu kugira ngo gahunda yo gukingira igende neza.

Aha ni kuri site ya Groupe Scolaire Gatenga I muri Kicukiro.

Kuri site ya Petit Stade i Remera mu Karere ka Gasabo, abiganjemo urubyiruko bitabiriye ari benshi, bahabwa doze ya mbere y’urukingo, bishimira ko kuri iyi nshuro na bo batekerejweho.

Kuri site ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, kimwe n’ahandi hose hatangirwa inkingo, abakozi babishinzwe bari biteguye guha abaturage ubufasha bwose bakeneye mbere ndetse na nyuma yo gufata urukingo.

Kuri site ya Camp Kigali muri Nyarugenge hakingiriwe abaherutse guhabwa doze ya mbere bakaba bahawe doze ya kabiri y’urukingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka