Ingomero z’amazi zigiye kororerwamo amafi hagamijwe kurwanya Malariya

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burateganya kororera amafi mu ngomero zifata amazi yifashishwa mu buhinzi, bugamije kurwanya ikwirakwizwa rya Malariya.

Amafi azororerwa mu mazi y’izo ngomero ni ayo mu bwoko bwa Tilapia, Carpe n’inshonzi. Ngo byagaragaye ko ashobora kurya udukoko dukwirakwiza Malariya iyo tukiri dutoya nk’uko Dr. Muhire Philbert, uyobora Ibitaro bya Rwamagana akaba no mu ikipe yihariye y’Intara y’Iburasirazuba ishinzwe kurwanya Malariya binyuze mu isuku rusange, abivuga.

“Ahantu hose haretse amazi hashobora kuba intandaro yo kororoka kw’imibu no gukwirakwiza Malariya. Minisiteri y’Ubuzima yabonye ko mu ‘madamu’ afata amazi hororewemo ayo mafi yajya arya udukoko dukwirakwiza Malaria bigatuma idakwirakwira.”

Ingomero z'amazi zigiye kororerwamo amafi hagamijwe kurwanya Malariya.
Ingomero z’amazi zigiye kororerwamo amafi hagamijwe kurwanya Malariya.

Hashize iminsi mu Burasirazuba bw’u Rwanda no mu Rwanda muri rusange humvikana abaturage bavuga ko batorohewe na Malariya. Nakure Mariyana ni umwe mu baturage bavuga yabaye nk’icyorezo, kuko badasiba kuyivuza ariko akenshi ugasanga idakira.

Agira ati “Malariya imeze nabi cyane ntinakira, ntabwo tuzi impamvu yiyongereye. Imeze nabi iyo ugiye kwa muganga bayikubonamo bakaguha imiti, nyuma y’ibyumweru bibiri ikongera ikagushyira hasi.”

Inzego z’ubuzima mu Ntara y’Iburasirazuba na zo zemeza ko Malariya yagiye yiyongera cyane mu minsi ishize nk’uko bigaragazwa n’imibare iva mu bitaro bitandukanye.

Ntitwabashije kubona imibare igaragaza ishusho y’intara yose ubwo twateguraga iyi nkuru, ariko imibare y’ibitaro bya Rwamagana igaragaza ko iki kibazo giteye inkeke.

Dr. Muhire avuga ko mu mpera z’Ukuboza 2015 mu barwayi bakiriye 51.6% babaga barwaye Malariya. Imibare yo muri Mutarama 2016 yo igaragaza ko 18.6% by’abarwayi bakiriwe muri serivisi yakira abafite indwara zo mu mubiri bari barwaye Malariya, ndetse no muri serivisi ivura abana bikagaragara ko 27.9% babaga barwaye Malariya.

Mu Burasirazuba bw’u Rwanda ni hamwe mu hagaragara ingomero nyinshi z’amazi yifashishwa mu buhinzi, bitewe n’uko iyo ntara ikunze kugira imvura nkeya.

Abayobozi bayo bavuga ko ubwo buryo bwo kurwanya Malariya hifashishijwe amafi yororerwa muri izo ngomero bwitezweho kuyigabanya nibutangira gukoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka