Umuyobozi w’ibyo bitaro avuga ko abantu bashobora kuba batarasobanukirwa n’isuku yo mu kanwa, kuko kenshi usanga ari yo ntandaro y’indwara z’amenyo.
Uretse kuba mu bice by’icyaro hari abantu batarasobanukirwa n’uburyo bakwita ku isuku y’amenyo ya bo, bamwe mu bo twavuganye mu mujyi wa Kayonza badutangarije ko batajya bibuka koza amenyo bitewe n’akazi baba bagomba kuzindukiramo.

Kayumba Samuel wikorera imizigo mu masoko ya Kayonza na Kabarondo avuga ko iyo abyutse ari ukunyuza amazi mu kanwa akayacira kugira ngo umwuka mubi aba yaramukanye mu kanwa ushire, ubundi ngo agahita ajya mu kazi kugira ngo abone ikimutunga.
Ati “Mba ngomba kuzinduka njya gupagasa ibyo (koza amenyo) sinabibonera umwanya”.
Hari n’abavuga ko batoza amenyo kubera ko batabona amafaranga yo kugura umuti woza amenyo, nk’uko uwitwa Gituza wo mu mugi wa Kayonza abivuga. Yongeraho ko abantu batize baba batanazi uburyo bwo gukora iyo suku, kuko hari abakoresha uburoso bw’amenyo gusa nta muti woza amenyo bakoresheje.
Ati “Erega ubukene ni bwo bubitera, ubwose waba wabuze icyo kurya ukoza amenyo? Ko abakire boza amenyo bamaze kurya? Hari abo njya mbona bayakubisha uburoso bwonyine ariko”.

Abahanga mu by’isuku y’amenyo bavuga ko umuntu akwiye koza amenyo ye nibura inshuro eshatu ku munsi, yarenza izo nshuro bikaba akarusho.
Hari abakurikiza ayo mabwiriza ariko n’ubundi ntibigire icyo bimara bitewe n’uko baba bakoresheje uburoso igihe kinini. Uburoso ngo bukunze kuba indiri ya za mikorobe kuko buba bubitse ibisigazwa by’ibiryo kandi bukabikwa ahantu hahehereye bigatuma za mikorobe zibwororokeramo vuba.
Ubahanga mu by’indwara z’amenyo bavuga ko ari byiza gusimbuza uburoso bw’amenyo buri mezi atatu, kuko igihe bukoreshejwe igihe kirekire bubika za mikorobe nyinshi zikaba zakwangiriza nyir’ukubukoresha ibice byo mu kanwa, cyane cyane amenyo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho mfite ikibazo amenyo yange aranyeganyega nkashaka kuvamo mwambwira uko nabigenza murakoze