Ku itariki 22 Mata 2016, i Kigali hazateranira abashakashatsi, abaganga, abashoramari mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’abaforomo baturutse henshi ku isi, bitezweho gutanga ibisubizo ku ndwara ya Malaria yabaye icyorezo.

Ubushakashatsi bwa Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) bwo mu mwaka ushize wa 2015, buvuga ko indwara ya Malaria yafashe abaturarwanda bangana na miliyoni ebyiri muri uwo mwaka, ikaba mu ndwara 10 za mbere mu gihugu zihitana benshi.
Ibitaro bya gisirikare bivuga ko kuba byarakiriye abarwayi ba Malaria barenga 230 mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2016, ari kibazo gikeneye gufatirwa ingamba kuko byo bivura indwara zananiranye ku rwego rukomeye (rurenze ibitaro by’uturere).
Lt. Col. Dr. Jules Kabahizi ushinzwe indwara z’imbere mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, yagize ati "Abashyitsi bazaza tubitezeho umusaruro ushoboka, haba mu kutumenyesha aho urukingo rwa Malaria rugeze ruboneka, ndetse no kudusangiza ubunararibonye mu gukumira no kuvura malaria."

Celse Rugambwa uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (WHO) mu Rwanda, avuga ko hazabaho gushaka ibisubizo bya Malaria imaze kumenyera imiti, no kumva niba hashakwa undi muti mushya.
Avuga ko hazabaho no kuganira ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe n’isano ifitanye na Malaria, kurwanya umubu ufite ubwandu bwa Malaria ndetse no kumva uburyo ikibazo cy’amikoro make cyakemuka.
Malaria kandi ngo ikomeje kubyara izindi ndwara zirimo impyiko, indwara zo mu mutwe, kumara iminsi myinshi mu bitaro no guteza ubukene mu miryango nyinshi, nk’uko Ibitaro bya Gisirikare n’abafatanyabikorwa, babigaragaje mu kiganiro bahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, tariki 19 Mata.

Buri mwaka, habaho ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda byiswe “Army Week”, ngo bishobora kuzahindura uburyo n’icyerekezo mu kurwanya Malaria; hitabajwe ingamba zizafatirwa mu nama iteganijwe.
Impuguke mu by’ubuzima zikomeje gusaba abaturage bafashijwe n’inzego z’ibanze, kongera ibikorwa by’isuku y’aho batuye, gukoresha neza inzitiramibu hamwe no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe umurwayi yaba agaragaje ibimenyetso bya Malaria.
Ohereza igitekerezo
|