Igicuri nticyandura ngo kive ku muntu kijye ku wundi – Impuguke

Impuguke mu buzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), zivuga ko indwara y’igicuri itandura ngo ive ku muntu ijye ku wundi nk’uko benshi babivuga, kuko ari indwara nk’izindi zose z’umutwe.

Dr Jean Damascène Iyamuremye
Dr Jean Damascène Iyamuremye

Indwara zo mu mutwe zitandukanye n’indwara z’umutwe, kuko indwara z’umutwe zifata ubwonko, izo mu mutwe zigafata igice cy’umuntu kigenga imitekerereze n’imyitwarire.

Mu ndwara zifata ubwonko niho hashobora kubonekamo iy’igicuri, cyangwa izindi zose zishobora guterwa no gukomereka ubwonko, zikaba zitandukanye n’indwara zo mu mutwe zifata igice kigenga imyitwarire, imitekerereze n’amarangamutima bya muntu (Ibyo benshi bakundaga kwita uzirwaye ko ari umusazi).

Umukozi wa RBC ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr Jean Damascène Iyamuremye, avuga ko mu ndwara zose zirebana n’ubuzima bwo mu mutwe, igicuri kiza ku isonga y’izo bavura, kuko imiti n’ibindi bikoresho nkenerwa byose bifasha kumenya ikigero cy’iyo ndwara bihari.

Ati “Nababwira ko 40%, hafi 50% y’abivuriza muri izo serivisi baba bazanywe n’iyo ndwara y’igicuri. Abanyarwanda benshi bakunze kwitiranya iyo ndwara n’amarozi, n’imyuka mibi, ugasanga ni nayo mpamvu iyo umuntu agize ibimenyetso by’igicuri, usanga abura ubufasha kubera ko abantu benshi bamutinya kubera iyo myumvire”.

Akomeza agira ati “Twabwira Abanyarwanda ko indwara y’igicuri ari indwara ifata ubwonko, nk’igice cy’umubiri, iyo tubibonye hakiri kare turamuvura agakira akaba ashobora gusubira mu buzima busanzwe. Ikindi ntabwo abantu bari bakwiye gutererana ugaragayeho indwara y’igicuri, kubera ko kitandura ngo kive kuri umwe kije ku wundi”.

Indwara y’igicuri akenshi iterwa no gukomereka k’ubwonko, bushobora gukomeretswa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo impanuka, yaba izikomeye cyangwa izoroheje, kubyara cyangwa kuvuka k’umwana bigoranye bikaba byakomeretsa ubwonko bw’umwana, hakiyongeraho indwara zifata ubwonko mu buryo bw’umwihariko zirimo Mugiga n’izindi zishobora gufata ubwonko zigasigaho ubusembwa bushobora kuviramo umuntu kurwara igicuri.

Bimwe mu bimenyetso by’igicuri, harimo kugira ikizungera, guta ubwenge by’igihe gito bigatuma yitura hasi, ariko ngo hari n’abatitura hasi, hakabaho n’abiruma ururimi, guta urufuzi. Gutitira mu gihe bituye hasi no kurasha imigeri, ndetse n’abashobora kwinyarira no kwiyanduza ibikomeye igihe bituye hasi.

Umuyobozi w’umuryango w’abafite indwara y’igicuri mu Rwanda, Laurent Habiyaremye, avuga ko kuba indwara y’igicuri itamenyerewe mu bantu bituma hari abayigiraho imyumvire itandukanye.

Ati “Imbogamizi tugira ni imyumvire uburyo abantu bafatwa, mu muryango iyo umuntu amaze kumenya ngo kanaka afite ubwo burwayi, no mu miryango hari abo twagiye tubona, ugasanga umwana wafashwe n’ubwo burwayi bafite amazina bamuhimbye. Ugasanga baramwita ngo umunyagicuri, ugasanga abantu bashobora kumufata nk’umuntu udashobora kugira ikindi kintu yamara. Usanga hari n’abashaka kubahisha, twebwe iyo tubibonye tubona ko umwana atangiye kubuzwa uburenganzira bwe”.

Laurent Habiyaremye avuga ko abantu bagifite imyumvire yo guheza abafite indwara y'igicuri
Laurent Habiyaremye avuga ko abantu bagifite imyumvire yo guheza abafite indwara y’igicuri

Umwe mu bigeze kurwara igicuri bikamuviramo no kureka ishuri, ariko kuri ubu akaba yarayikize, twifuje kwita Akimana kuko atashatse ko amazina ye agaragazwa, avuga ko yafashwe yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ku buryo byamugizeho ingaruka zo guhagarika kwiga burundu.

Ati “Byanteye ingaruka zo guhagarika amashuri burundu ngeze mu wa kabiri, kuko najyaga kwiga nkarwara, nyuma yaho umuyobozi w’ikigo arambwira ati genda ubanze wivuze uzagaruke nyuma”.

Ngo nta kidasanzwe Akimana yakoze kugira ngo akire, uretse gukurikiza inama za muganga nk’uko abisobanura.

Ati “Nta nama zihambaye nakurikije uretse kunywa imiti, kuko nayifatiraga ku Muhima, buri kwezi nari mfite imiti najyaga gufata, ni ibinini bibiri nanywaga ku munsi, kimwe mu gitondo ikindi nimugoroba, mbinywa mu gihe cy’imyaka ibiri. Nabihagaritse muri 2020 mbona ko nta kindi kibazo na kimwe mfite”.

Mu bushakashatsi bwakozwe na RBC bugatangazwa muri 2018, bwagaragaje ko abafite ibimenyetso by’indwara y’igicuri bageze kuri 3.6%, ariko ngo si ko bose bitabira kwivuza kuko abakurikiranirwa kwa muganga bari hagati y’ibihumbi 100 na 120 gusa.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka