Icyiciro cya kabiri cy’inkingo zo muri Covax kigeze i Kigali

Icyiciro cya kabiri cy’inkingo za Covid-19 zo muri gahunda ya Covax zari zitegerejwe kigeze ku kibuga cy’indege cya Kigali mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021.

Ni inkingo 102,960 zo mu bwoko bwa Pfizer, zikaba zigejejwe mu Rwanda n’indege ya kompanyi ya KLM.

Izo nkingo zije zikurikira izindi zo mu bwoko bwa AstraZeneca 240,000 zageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije n’abandi bayobozi, aho yavuze ko nyuma yo kwakira izo nkingo hazahita hakurikiraho gahunda yo gukingira abaturage, baheye ku byiciro bishobora kwibasirwa n’icyo cyorezo kurusha ibindi.

Minisitiri Ngamije yavuze kandi ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha u Rwanda ruzakira izindi nkingo 500,000 zo muri gahunda ya Covax, ndetse ko zizakomeza kuza buhoro buhoro uko zizagenda ziboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka