Huye: Abana 5.000 nibo bacikirije urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura mu w’ 2011

Muri 2011, abana bagera ku 5.000 nibo bacikirije urukiko rwa kanseri y’inkondo y’umura ruterwa mu byiciro bitatu, nk’uko bitangazwa na Muganga Kabano Charles ushinzwe gahunda y’ikingira no kurwanya igituntu n’ibibembe mu bitaro bya Kabutare.

Mu nama y’uburezi yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09/03/2012, Muganga Kabano yatangaje ko nyuma yo kubona icyo kibazo, bafashe ingamba z’uko ubutaha bazajya bakurikirana abana kugera iwabo kugira ngo bamenye icyatumye batitabira n’abimutse bamenyekane.

Izo ngamba ni mu rwego rwo kurwanya ko abaterankunga biyemeje gutanga urwo rukingo ku buntu, ubundi rusanzwe rugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 rumwe, babona ko abari gufashwa batitabira kandi ari bo bifitiye akamaro.

Icyiciro cya mbere cyo gukingira muri uyu mwaka, ibitaro bya Kabutare bizagikorera mu Karere ka Huye kuva ku itariki 15 kugera 16/03/ 2012. Icya kabiri kizakorwa nyuma y’amezi abiri abana bakingiwe bwa mbere, naho icya gatatu kibe nyuma y’amezi ane abana bakingiwe bwa kabiri.

Hazakingirwa abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza n’abiga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Abana batiga bo hazakingirwa abafite imyaka 12 n’abafite 14.

Nyuma y’uko ibyo byiciro byombi birangiza gukingirwa, hazakurikiraho icyiciro cy’abiga mu mashuri abanza ku buryo hazaba hizewe ko abana bose bazamuka bakingiwe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka