Hagiye gukorwa ubukangurambaga ku isuku yo mu kanwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Dr Alvera Mukabaramba, yatangaje ko mu Rwanda hagiye gutangira ubukangurambaga ku isuku yo mu Kanwa.

Yabitangaje kuri uyu wa 17 Werurwe 2016, mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga yiga ku buzima bwo mu kanwa, iri kubera ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.

Bamwe mu baganga bavura indwara zo mu kanwa baturutse hirya no hino muri Afurika.
Bamwe mu baganga bavura indwara zo mu kanwa baturutse hirya no hino muri Afurika.

Ni inama igamije kwiga ku buryo bwo kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa, cyane cyane ku bana babana n’ubumuga bwo mu mutwe.

Yagize ati ”Iki si ikibazo cy’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe gusa nubwo bo baba bagomba kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko.”

Yakomeje agira ati “Ariko ni ikibazo tugomba guhagurukira twese nk’Abanyarwanda muri rusange, kuko hari n’abadafite ubwo bumuga, ariko batazi ko isuku yo mu kanwa ari ngombwa.”

Bamwe mu bitabiriye iyo nama.
Bamwe mu bitabiriye iyo nama.

Dr Mukabaramba yatangaje kandi ko mu rwego rwo gukumira indwara zo mu kanwa akenshi ziterwa n’isuku nke, Leta igiye gukorana n’ishyirahamwe ry’abaganga bavura indwara zo mu kanwa, bagakora ubukangurambaga bugamije kwigisha Abanyarwanda isuku yo mu kanwa.

Yavuze kandi ko binyuze mu miganda ikorwa buri mpera z’ukwezi ndetse no mu nama zitandukanye abaturage bakunze guhuriramo n’abayobozi babo, Leta izafatanya n’iryo shyirahamwe gukomeza gukangurira Abanyarwanda muri rusange kwita ku isuku yo mu kanwa.

Dr Kamanzi Immacullee, Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Abaganga bavura Indwara zo mu Kanwa, asobanura iby'ubwo bukangurambaga.
Dr Kamanzi Immacullee, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abaganga bavura Indwara zo mu Kanwa, asobanura iby’ubwo bukangurambaga.

Dr Kamanzi Immacullee, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abaganga bavura Indwara zo mu Kanwa, yatangaje ko iyi nama bayigeneye kwiga ku buryo bwo kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa bw’abana babana n’ubumuga bwo mu mutwe, kuko aba bana bakunze kugarizwa n’indwara ziterwa n’isuku nke yo mu kanwa kubera kutabasha kwiyitaho.

Yagize ati ”Abana babana n’ubumuga bwo mu mutwe, biragorana ko bavuga aho bababara, kubabwira ngo basame ntibabikora, ugasanga biragora cyane kubavura, ariko muri iyi nama, hamwe n’abaganga bo mu bihugu bitandukanye, turasangira ubumenyi bwimbitse bwo kuvura aba bana ku buryo bworoshye”.

Banerekanye bimwe mu bikoresho bizifashishwa muri ubwo bukangurambaga.
Banerekanye bimwe mu bikoresho bizifashishwa muri ubwo bukangurambaga.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Plz Mubabwire bazageraho mu mashuri ya Internat!!bakangurire abayobozi ko abana bagomba kumaramo kudya bakoze mukanya sasita na nijoro barangije kurya!!!ntabwo bikorwa mugitondo ukibyuka gusa!!!

isirikoreye yanditse ku itariki ya: 18-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka