Gukingira Covid-19 muri gereza byahereye i Mageragere (Video)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Werurwe 2021, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), bazindukiye mu gikorwa cyo gukingira Covid-19 abari muri gereza ya Nyarugenge (i Mageragere).

RCS ivuga ko abo iyo gahunda iheraho bihutirwa ari abantu bakuze (guhera ku myaka 60) ndetse n’abafite uburwayi butuma umubiri wabo uba udafite ubudahangarwa buhagije.

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, avuga ko uyu munsi bateganyije gukingira nibura abantu 2,077, ariko ko gahunda izakomeza kugeza ubwo serivisi yo gukingira igera kuri bose bayikeneye.

Muri rusange abazakingirwa mu magereza yose mu Rwanda mu buryo bwihutirwa bararenga ibihumbi 12, nk’uko byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba.

Yavuze ko bitewe n’impungenge zo kwandura Covid-19, Urwego RCS rwabujije abantu bava hanze ya gereza gusura ababo bafunzwe, ariko nyuma y’ikingira izo mpungenge ngo zizaba zishize.

CGP Rwigamba yagize ati "Mu ngamba twafashe iyo kwirinda kwegerana ntabwo ishoboka, twagize amahirwe nta barwayi babonetse kereka abashya baje muri gereza gufungwa, bo babanza gushyirwa mu kato bagakira. Igikorwa cyo gukingira nikigera kuri bose impungenge zizaba zishize".

Ku ruhande rw’abakingiwe harimo abasaba ko iyi gahunda y’ikingira nimara kubageraho bose, inzego za Leta zareba uburyo bakongera kwemererwa gusurwa no kubonana n’ababo.

Kagaba Enos w’imyaka 67 agira ati "Icyo gihe tuzaba turi bazima kandi n’abantu bacu bazaba ari bazima, nizera ko bazadushyiriramo imiyaga (bazatworohereza kubonana) ni ko tuvuga hano muri gereza".

Umubyeyi witwa Nirere Béatrice na we w’imyaka 67, ashima kuba Leta yabatekerejeho ndetse akavuga ko bigaragaza ko bafite agaciro, bataciwe mu bandi baturage nk’uko bamwe babikeka.

Uwitwa Gasana Constantin uri mu cyiciro cy’abantu bafite uburwayi bwatuma Covid-19 imuzahaza, avuga ko gahunda yo gukingirwa ayishyigikiye kuko ngo yari afite ubwoba bw’uko Covid-19 ishobora kuzamugeraho ikamuhitana.

Imfungwa n’abagororwa bari muri gereza ya Nyarugenge, bavuga ko bafite amateleviziyo n’amaradio atuma bakurikirana amakuru yose y’ibibera mu gihugu, ku buryo ajyanye no gukingira Covid-19 ngo bayamenye inkingo zikigezwa mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka